Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Paysannat LE, ryigamo impunzi mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko kubona uko bidagadura no kuzamura impano zabo bibagora bitewe no kutagira ibibuga bakoresha, bagasaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ibakorera.
Uwitwa Shemaryabagabo King James ati “Biratubangamiye kuko usanga ufite impano yo gukina umupira cyangwa indi mikino, ntabona aho abikorera kugira ngo impano afite izamuke.”
Undi witwa Dushimirimana Aurelienne ati “Hari igihe tuba dufite ikiruhuko bikatugora kubona ahantu ho gukinira, ugasanga umwana akanakosa ajyanye gukinira ahantu hatabugenewe.”
Alex Ntamunoza, umuyobozi w’iki kigo, avuga ko iyo haboneka ikibuga mberabyombi gifite imikino itandukanye byabafasha.
Ati “Ibigo byo kwidagadura turabikeneye, ntabwo dufite aho abana babasha gukinira. Nk’aha ntiwashyiramo ikibuga; uhashyizemo ikibuga, Recréation ntiyabona aho ikorerwa. Byasabaga ko twabona ikindi kibuga ku ruhande cyaba kiri mberabyombi gifite Volleyball, Basketball cyangwa Football, ariko kubera ibyo abana biyumva ko na bo bari mu gihe cyo gukina.”
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, arizeza iri shuri ko hagiye kubaho ubufatanye bwa Minisiteri n’Akarere kugira ngo abanyeshuri babone aho bazajya bakinira.
Ati “Nibyo koko mwabonye ko hariya hatameze neza aho abana bakorera akaruhuko gato (break), ntabwo ari ahantu hafite ibibuga bashobora gukiniraho. Iki ni ikibazo tuzakorana n’Akarere kugira ngo turebe uburyo amashuri yose yagira ‘access’ ku kibuga, n’iyo kitaba kiri ku ishuri… turareba uburyo amashuri yose yabona iyo ‘access’.”
Ishuri rya GS Paysannat LE ryigamo abanyeshuri ibihumbi bisaga 10, biganjemo impunzi. Aba banyeshuri basanga hakenewe ubwisanzure mu mikino itandukanye, bityo ko ibibuga by’imikino bibonetse byabafasha kuzamura impano zabo.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10











