Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

radiotv10by radiotv10
25/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Paysannat LE, ryigamo impunzi mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko kubona uko bidagadura no kuzamura impano zabo bibagora bitewe no kutagira ibibuga bakoresha, bagasaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ibakorera.

Uwitwa Shemaryabagabo King James ati “Biratubangamiye kuko usanga ufite impano yo gukina umupira cyangwa indi mikino, ntabona aho abikorera kugira ngo impano afite izamuke.”

Undi witwa Dushimirimana Aurelienne ati “Hari igihe tuba dufite ikiruhuko bikatugora kubona ahantu ho gukinira, ugasanga umwana akanakosa ajyanye gukinira ahantu hatabugenewe.”

Alex Ntamunoza, umuyobozi w’iki kigo, avuga ko iyo haboneka ikibuga mberabyombi gifite imikino itandukanye byabafasha.

Ati “Ibigo byo kwidagadura turabikeneye, ntabwo dufite aho abana babasha gukinira. Nk’aha ntiwashyiramo ikibuga; uhashyizemo ikibuga, Recréation ntiyabona aho ikorerwa. Byasabaga ko twabona ikindi kibuga ku ruhande cyaba kiri mberabyombi gifite Volleyball, Basketball cyangwa Football, ariko kubera ibyo abana biyumva ko na bo bari mu gihe cyo gukina.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, arizeza iri shuri ko hagiye kubaho ubufatanye bwa Minisiteri n’Akarere kugira ngo abanyeshuri babone aho bazajya bakinira.

Ati “Nibyo koko mwabonye ko hariya hatameze neza aho abana bakorera akaruhuko gato (break), ntabwo ari ahantu hafite ibibuga bashobora gukiniraho. Iki ni ikibazo tuzakorana n’Akarere kugira ngo turebe uburyo amashuri yose yagira ‘access’ ku kibuga, n’iyo kitaba kiri ku ishuri… turareba uburyo amashuri yose yabona iyo ‘access’.”

Ishuri rya GS Paysannat LE ryigamo abanyeshuri ibihumbi bisaga 10, biganjemo impunzi. Aba banyeshuri basanga hakenewe ubwisanzure mu mikino itandukanye, bityo ko ibibuga by’imikino bibonetse byabafasha kuzamura impano zabo.

Aba banyeshuri basaba aho kwidagadurira
Ubuyobozi bw’ishuri na bwo bubona bikwiye
Minisitiri w’Uburezi yizeje ko iki cyifuzo kizasubizwa

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 14 =

Previous Post

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Next Post

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.