Major General James Birungi wahoze ari ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI), yatawe muri yombi ajya gufungirwa muri Gereza y’Ishami rishinzwe imyitwarire y’Igisirikare ya Makindye.
Maj Gen Birungi utegerejwe kugezwa imbere y’Urukiko Rukuru wa Gisirikare, akurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi, ruswa, iterabwoba ndetse n’ibyaha by’ubwicanyi.
Itabwa muri yombi ry’uyu wahoze akuriye ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda, rifitanye isano n’iperereza ryakozwe n’Umugaba Mukuru Wungirije wa UPDF, Lt Gen Sam Okiding.
Ni iperereza ryakozwe hagamijwe gucukumbura imyitwarire igayitse ivugwa mu butasi bwa UPDF, ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba.
Amakuru dukesha ibinyamakuru binyuranye byo muri Uganda, avuga ko Major General James Birungi yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, agahita ajya gufungirwa muri iriya Gereza ya Gisirikare ya Makindye.
Bivugwa ko iperereza ryatantiye mu ntangiro z’uyu mwaka, rigamije gutahura ukuri ku birego byakunze kuvugwa ku basirikare bakuru ba UPDF bavugwaho imyitwarire yo guhimba cyangwa bagakabiriza ikibazo cy’ibisasu byavuzwe i Kampala bagamije gushakisha inkunga cyangwa guhishira ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Nanone kandi hakozwe isuzumwa kuri raporo y’impimbano yavugaga ku rupfu rw’umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF, Meddie Nkalubo, yari yemejwe ku buyobozi bwa Maj Gen Birungi ubwo yayoboraga CMI.
Birungi ugiye kuba uwahoze ari Umuyobozi wa CMI ufunzwe, yari yakuwe mu nshingano mu ntangiro z’uyu mwaka, nyuma aza kwemererwa inshingano zo kuba military attaché mu Burundi, ariko ntiyigeze azikora.
RADIOTV10