Umwe mu bari bazwiho gufana mu buryo budasanzwe ikipe ya Rayon Sports uzwi nka Malaika, kuri iki Cyumweru yatunguranye, agaragara yambaye umukara n’umweru agiye gufana APR FC ikaba mukeba udasanzwe wa Rayon.
Ni ibintu byatunguye abakunzi ba ruhago mu Rwanda, bibajije icyatumye uyu wari uzwiho kuba umufana weruye wa Rayon Sports ahindura amayira akajya inyuma y’ikipe ifatwa nka Mukeba udasanzwe w’ikipe yafanaga.
Malaika wajyaga aragaragara ashyigikiye Rayon Sports mu buryo budasanzwe, yabwiye RADIOTV10 ko iki cyemezo cyo gufana ikipe ya APR yagifashe yagitekerejeho kuko ari umuntu mukuru uzi amahitamo amukwiriye.
Yagize ati “Njyewe nta muntu untekerereza, mfita imyaka y’ubukure, bishatse kuvuga ngo naturutse iwanjye nambaye gutya nza gufana APR.”
Kuri iki Cyumweru APR FC isa nk’ihanganiye igikombe na Kiyovu Sports, yaraye yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego kimwe cyabonetse ku munota wa nyuma bituma ihita igira amanota 51 mu gihe Kiyovu ifite 50.
Ikipe ya Rayon Sports idaheruka igikombe, yo iri ku mwanya wa kane n’amanota 38. Bivuze ko irushwa na APR FC amanota 13.
Malaika waje gufana APR mu mukino yisubirijemo umwanya wayo wa mbere, yavuze icyatumye yiyemeza gufana APR FC.
Ati “Niba twebwe isosi yaraguyemo inshishi waretse tukishimira aho tugeze, ko umuntu amenya iminsi amaze amenya iyo asigaje!”
Ntibyari bimenyerewe ko hari umufana uva muri Rayon ngo ajye muri APR kuko aya makipe yombi azwiho ubukeba bukomeye ndetse bikanagaragarira mu bakunzi bayo aho uyu Malaika wiyemeje gufana APR yakundaga kugaragara ahanganye cyane n’uwitwa Nyiragasazi na we usanzwe yarihebeye APR FC.
RADIOTV10