Ibikorwa byo gushakisha indege ya gisirikare yaburiwe irengero yari irimo Visi Perezida w’Igihugu cya Malawi, Saulos Klaus Chilima n’abandi bantu icyenda birakomeje, ariko birakekwa ko yakoreye impanuka mu ishyamba nk’uko amakuru mashya abivuga.
Iyi ndege ya Gisirikare, yaburiwe irengero mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024 ubwo yari yahagurutse ku kibuga cy’indege cy’umurwa mukuru Lilongwe saa tatu n’iminota cumi n’irindwi, biteganyijwe ko igera ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Mzuzu, saa yine n’iminota ibiri.
Mu ijambo rye yanyujije kuri televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yavuze ko indege imaze kugera ku kibuga cy’indege cya Mzuzu, itabashije kururuka kuko uwari uyitwaye atabashaga kubona neza aho amanukira bitewe n’ikirere kitari kimeze neza.
Abashinzwe kumuyobora, bamugiriye inama yo gusubira mu kirere agasubira i Lilongwe aho yaturutse, ariko nyuma y’iminota micye itumanaho rivaho, ni ko kuburirwa irengero, kugeza kuri uyu wa Kabiri itaraboneka.
Perezida Chakwera, yavuze ko yitabaje ibihugu baturanye n’ibya kure birimo America, u Bwongereza, Norvege na Israel, ngo bimutabare muri uru rugamba rwo gushakisha iyi ndege yari irimo abarimo Visi Perezida w’Igihugu.
Kuri uyu wa Kabiri, Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Malawi, Gen Paul Valentino Phiri; yabwiye Itangazamakuru ko iyi ndege ishobora kuba yakoreye impanuka mu ishyamba rya Chikangawa riherereye mu majyaruguru y’Igihugu.
Gen Paul Valentino wavuze ko hari ibihu byinshi bitwikiriye iri shyamba, ku buryo kubasha kubona muri iri shyamba bikekwa ko ryabereyemo iyi mpanuka, biri kugorana.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10