Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Malawi: Amakuru mashya avugwa ku ndege yari itwaye Visi Perezida w’Igihugu yaburiwe irengero

radiotv10by radiotv10
11/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Malawi: Amakuru mashya avugwa ku ndege yari itwaye Visi Perezida w’Igihugu yaburiwe irengero
Share on FacebookShare on Twitter

Ibikorwa byo gushakisha indege ya gisirikare yaburiwe irengero yari irimo Visi Perezida w’Igihugu cya Malawi, Saulos Klaus Chilima n’abandi bantu icyenda birakomeje, ariko birakekwa ko yakoreye impanuka mu ishyamba nk’uko amakuru mashya abivuga.

Iyi ndege ya Gisirikare, yaburiwe irengero mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024 ubwo yari yahagurutse ku kibuga cy’indege cy’umurwa mukuru Lilongwe saa tatu n’iminota cumi n’irindwi, biteganyijwe ko igera ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Mzuzu, saa yine n’iminota ibiri.

Mu ijambo rye yanyujije kuri televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yavuze ko indege imaze kugera ku kibuga cy’indege cya Mzuzu, itabashije kururuka kuko uwari uyitwaye atabashaga kubona neza aho amanukira bitewe n’ikirere kitari kimeze neza.

Abashinzwe kumuyobora, bamugiriye inama yo gusubira mu kirere agasubira i Lilongwe aho yaturutse, ariko nyuma y’iminota micye itumanaho rivaho, ni ko kuburirwa irengero, kugeza kuri uyu wa Kabiri itaraboneka.

Perezida Chakwera, yavuze ko yitabaje ibihugu baturanye n’ibya kure birimo America, u Bwongereza, Norvege na Israel, ngo bimutabare muri uru rugamba rwo gushakisha iyi ndege yari irimo abarimo Visi Perezida w’Igihugu.

Kuri uyu wa Kabiri, Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Malawi, Gen Paul Valentino Phiri; yabwiye Itangazamakuru ko iyi ndege ishobora kuba yakoreye impanuka mu ishyamba rya Chikangawa riherereye mu majyaruguru y’Igihugu.

Gen Paul Valentino wavuze ko hari ibihu byinshi bitwikiriye iri shyamba, ku buryo kubasha kubona muri iri shyamba bikekwa ko ryabereyemo iyi mpanuka, biri kugorana.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − six =

Previous Post

Bamwe mu babariwe ko bazimurwa ahazubakwa Sitade ya Nyanza bamaze umwaka mu gihirahiro

Next Post

Hatowe icyemezo gishobora gushyira akadomo ku ntambara imaze guhitana abarenga 37.000

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatowe icyemezo gishobora gushyira akadomo ku ntambara imaze guhitana abarenga 37.000

Hatowe icyemezo gishobora gushyira akadomo ku ntambara imaze guhitana abarenga 37.000

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.