Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo mukuru Ole Gunnar Solskjaer

radiotv10by radiotv10
22/11/2021
in SIPORO
0
Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo mukuru Ole Gunnar Solskjaer
Share on FacebookShare on Twitter

Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo Ole Gunnar Solskjaer nyuma y’uko iyi kipe intsinze umukino umwe mu mikino irindwi iheruka muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Mu butumwa Manchester United yashyize kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yemeje ko Gunnar Solskjaer atakiri umutoza wayo.

Bagize bati “Manchester United iremeza ko Ole Gunnar Solskjaer yavuye mu nshingano ze nk’umutoza. Warakoze kuri buri kimwe Ole.”

Ole yirukanywe nyuma y’amasaha make ikipe yatozaga itsinzwe ibitego 4-1 na Watfor ku mukino wa 12 wa Premier League.

Ni intsinzwi yaje yiyongera ku zindi ikipe yari imaze iminsi ibona, byatumye ubuyobozi bw’ikipe buteranya inama y’igitaraganya ubwo umukino wa Watford wari urangiye ari nawo wafatiwemo umwanzuro wo kwirukana uyu mutoza wari uyimazemo imyaka ine.

Mu mikino 12 Man U imaze gukina muri Premier League uyu mwaka, ifite amanota 17 ikaba ku mwanya wa karindwi.

Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza cyatangaje ko ubuyobozi bwa Manchester United bwemeye kwishyura uyu mutoza miliyoni 7,5£ kugira ngo asezererwe nubwo yaherukaga gusinya amasezerano mashya y’imyaka itatu muri Nyakanga uyu mwaka.

Ole Gunnar Solskjaer watsinze umukino umwe, akanganya undi mu mikino irindwi iheruka ya Premier League, yatangiye gutoza Manchester United mu Ukuboza 2018 ubwo yari asimbuye José Mourinho. Muri Nyakanga uyu mwaka yari yongerewe amasezerano yagombaga kurangira mu 2024.

Umunya-Norvege Ole Gunnar Solskjaer yari amaze gukoresha miliyoni 387 z’amayero mu ikipe, gusa nta gikombe na kimwe yigeze atwara.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − five =

Previous Post

Madamu  Jeannette Kagame yasabye ko ibibazo byo mu muryango biganirwaho byimbitse

Next Post

Perezida Kagame yavuze ko adaheruka kuvuga na Museveni agaragaza n’icyakorwa ngo bongere bavugane

Related Posts

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

by radiotv10
14/01/2026
0

Dr. Charles Mugemana wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye...

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yavuze ko adaheruka kuvuga na Museveni agaragaza n’icyakorwa ngo bongere bavugane

Perezida Kagame yavuze ko adaheruka kuvuga na Museveni agaragaza n’icyakorwa ngo bongere bavugane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.