Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo mukuru Ole Gunnar Solskjaer

radiotv10by radiotv10
22/11/2021
in SIPORO
0
Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo mukuru Ole Gunnar Solskjaer
Share on FacebookShare on Twitter

Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo Ole Gunnar Solskjaer nyuma y’uko iyi kipe intsinze umukino umwe mu mikino irindwi iheruka muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Mu butumwa Manchester United yashyize kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yemeje ko Gunnar Solskjaer atakiri umutoza wayo.

Bagize bati “Manchester United iremeza ko Ole Gunnar Solskjaer yavuye mu nshingano ze nk’umutoza. Warakoze kuri buri kimwe Ole.”

Ole yirukanywe nyuma y’amasaha make ikipe yatozaga itsinzwe ibitego 4-1 na Watfor ku mukino wa 12 wa Premier League.

Ni intsinzwi yaje yiyongera ku zindi ikipe yari imaze iminsi ibona, byatumye ubuyobozi bw’ikipe buteranya inama y’igitaraganya ubwo umukino wa Watford wari urangiye ari nawo wafatiwemo umwanzuro wo kwirukana uyu mutoza wari uyimazemo imyaka ine.

Mu mikino 12 Man U imaze gukina muri Premier League uyu mwaka, ifite amanota 17 ikaba ku mwanya wa karindwi.

Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza cyatangaje ko ubuyobozi bwa Manchester United bwemeye kwishyura uyu mutoza miliyoni 7,5£ kugira ngo asezererwe nubwo yaherukaga gusinya amasezerano mashya y’imyaka itatu muri Nyakanga uyu mwaka.

Ole Gunnar Solskjaer watsinze umukino umwe, akanganya undi mu mikino irindwi iheruka ya Premier League, yatangiye gutoza Manchester United mu Ukuboza 2018 ubwo yari asimbuye José Mourinho. Muri Nyakanga uyu mwaka yari yongerewe amasezerano yagombaga kurangira mu 2024.

Umunya-Norvege Ole Gunnar Solskjaer yari amaze gukoresha miliyoni 387 z’amayero mu ikipe, gusa nta gikombe na kimwe yigeze atwara.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 18 =

Previous Post

Madamu  Jeannette Kagame yasabye ko ibibazo byo mu muryango biganirwaho byimbitse

Next Post

Perezida Kagame yavuze ko adaheruka kuvuga na Museveni agaragaza n’icyakorwa ngo bongere bavugane

Related Posts

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

IZIHERUKA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba
MU RWANDA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yavuze ko adaheruka kuvuga na Museveni agaragaza n’icyakorwa ngo bongere bavugane

Perezida Kagame yavuze ko adaheruka kuvuga na Museveni agaragaza n’icyakorwa ngo bongere bavugane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.