Ishuri rya Royal Military Academy Sandhurst, ryasojwemo amasomo n’abarimo Brian Kagame, bucura wa Perezida Paul Kagame; uje agwa mu ntege mukuru we Ian Kagame na we umaze imyaka ibiri arirangijemo, ryanyuzemo ab’amazina akomeye, barimo abakomoka mu Bwami bw’Ibihugu bitandukanye ndetse n’ababaye abayobozi nka Muammar al-Gaddafi wayoboye Libya.
Brian Kagame, umuhererezi wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ni umwe mu barenga 100 barangije amasomo muri iri shuri ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.
Ni nyuma yuko mukuru we agwa mu ntege, Ian Kagame na we arirangijemo mu myaka ibiri ishize, wanaje guhita yinjizwa mu Ngabo z’u Rwanda.
Iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst ryahoze rizwi nka Royal Military College ryashinzwe mu 1801, ryaje kuvamo iri rya Royal Military Academy Sandhurst mu 1947.
Ryizemo ab’amazina azwi
Urutonde dukesha Ranker, rugaragaza abantu bazwi banyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst, rubimburirwa na Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 1940 kugeza mu 1945.
Uru rubuga ruvuga ko uru rutonde rugizwe n’abantu bazwi banyuze muri iri shuri yaba ababashije gusorezamo amasomo n’abatarayasoje.
Harimo kandi Igikomangoma Prince Willian umuhungu w’Umwami Charles III. Muri Mata 2008 William yasoje imyitozo yo gutwara indege mu ishami ry’iri shuri Royal Air Force College Cranwell.
Prince Harry, murumuna wa Prince William, na we yanyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst asohokanamo ipeti rya Sous Lieutenant.
Iri shuri kandi ryanyuzemo Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya wanabaye umwe mu bazwi cyane bahirimbaniye ukwigira k’Umugabane wa Afurika.
Uru rutonde kandi ruriho Seretse Khama Ian Khama wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2008 kugeza muri 2018.
Hariho kandi Lieutenant General Frederick William “Fred” Kwasi Akuffo wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana.
Uru rutonde rwa Ranker, rugaragaraho abanyabigwi benshi, biganjemo abo mu miryango y’Ibwami bw’Ibihugu bitandukanye.
RADIOTV10