Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ab’ingenzi b’amazina azwi bize mu Ishuri rya Gisirikare ryarangijemo Brian Kagame

radiotv10by radiotv10
14/12/2024
in MU RWANDA
0
Menya ab’ingenzi b’amazina azwi bize mu Ishuri rya Gisirikare ryarangijemo Brian Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Ishuri rya Royal Military Academy Sandhurst, ryasojwemo amasomo n’abarimo Brian Kagame, bucura wa Perezida Paul Kagame; uje agwa mu ntege mukuru we Ian Kagame na we umaze imyaka ibiri arirangijemo, ryanyuzemo ab’amazina akomeye, barimo abakomoka mu Bwami bw’Ibihugu bitandukanye ndetse n’ababaye abayobozi nka Muammar al-Gaddafi wayoboye Libya.

Brian Kagame, umuhererezi wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ni umwe mu barenga 100 barangije amasomo muri iri shuri ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.

Ni nyuma yuko mukuru we agwa mu ntege, Ian Kagame na we arirangijemo mu myaka ibiri ishize, wanaje guhita yinjizwa mu Ngabo z’u Rwanda.

Iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst ryahoze rizwi nka Royal Military College ryashinzwe mu 1801, ryaje kuvamo iri rya Royal Military Academy Sandhurst mu 1947.

 

Ryizemo ab’amazina azwi

Urutonde dukesha Ranker, rugaragaza abantu bazwi banyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst, rubimburirwa na Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 1940 kugeza mu 1945.

Uru rubuga ruvuga ko uru rutonde rugizwe n’abantu bazwi banyuze muri iri shuri yaba ababashije gusorezamo amasomo n’abatarayasoje.

Harimo kandi Igikomangoma Prince Willian umuhungu w’Umwami Charles III. Muri Mata 2008 William yasoje imyitozo yo gutwara indege mu ishami ry’iri shuri Royal Air Force College Cranwell.

Prince Harry, murumuna wa Prince William, na we yanyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst asohokanamo ipeti rya Sous Lieutenant.

Iri shuri kandi ryanyuzemo Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya wanabaye umwe mu bazwi cyane bahirimbaniye ukwigira k’Umugabane wa Afurika.

Uru rutonde kandi ruriho Seretse Khama Ian Khama wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2008 kugeza muri 2018.

Hariho kandi Lieutenant General Frederick William “Fred” Kwasi Akuffo wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana.

Uru rutonde rwa Ranker, rugaragaraho abanyabigwi benshi, biganjemo abo mu miryango y’Ibwami bw’Ibihugu bitandukanye.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibi birori
Brian Kagame yarangirije rimwe n’abandi barenga 100

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + seven =

Previous Post

Umugabo washatse kwicisha umugore we umuhoro amusanze iwabo yabyisobanuyeho imbere y’Urukiko

Next Post

Hatanzwe umucyo ku cyatumye hasubikwa ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku biganiro bigiye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Hatanzwe umucyo ku cyatumye hasubikwa ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.