Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya agaciro k’ibyo RDF na RNP bakoreye abaturage mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora30

radiotv10by radiotv10
20/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Menya agaciro k’ibyo RDF na RNP bakoreye abaturage mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora30
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’u Rwanda na Polisi bashyikirije abaturage ibikorwa byakozwe mu gihe cy’amezi atatu bigamije kuzamura imibereho myiza yabo no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora, bifite agaciro ka Miliyari zirenga 2 Frw.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena, aho Ingabo na Polisi z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego basoje ku mugaragaro ibikorwa byari bimaze amezi atatu bigamije gufasha abaturage kugira imibereho myiza, muri gahunda yiswe CORwanda24.

Ibi bikorwa birimo imishinga ndetse n’inkunga bigamije kuzamura iterambere ry’abaturage, byakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 yo Kwibohora: Ubufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu Iterambere ry’u Rwanda.”

Ni gahunda yakozwemo ibikorwa binyuranye, birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwa remezo, ubworozi, kubakira inzu imiryango itishoboye, kubaka ingo mbonezamikurire (ECD) no gutera inkunga amakoperative y’Imboni z’Impinduka.

Muri iki gihe cy’amezi atatu, hubatswe ingo mbonezamikurire zigera kuri 15 zishyirwamo n’ibikoresho, inzu zigera kuri 31 zubakiwe imiryango itishoboye, hubatswe ibiraro 13 mu rwego rwo kunoza imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage, hatangwa amatungo agera kuri 800.

Muri icyo gihe cy’amezi atatu, abaturage ibihumbi 72 baravuwe ku buntu, barimo abarenga ibihumbi 12 babazwe, hanatangwa inkunga y’arenga miliyoni 96 Frw ku makoperative y’Imboni z’Impinduka.

Hatanzwe kandi imodoka eshanu (5) n’amapikipiki 25 ku Mirenge n’Utugari byahize ahandi mu bikorwa by’indashyikirwa mu mutekano, isuku no kurwanya imirire mibi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko umutekano w’abaturage utagarukira ku kuwubacungira gusa, ahubwo ko inzego ziwushinzwe zinagira uruhare mu gutuma babaho mu buzima bwiza kuko bwuzuzanya n’umutekano.

Ati “Umutekano nyamutekano uhera mu mibereho, iyo umuntu abayeho neza, yiga neza, akarya neza, akabona urumuri, akabona amazi yo kunywa, akorora, akarya; uwo ni wo umutekano w’ibanze ukomeye.”

ACP Rutikanga avuga ko abaturage bariho mu mibereho myiza banafatanya n’inzego kwicungira wa mutekano, bikaba akarusho iyo inzego z’umutekano zagize uruhare muri iyo mibereho myiza bafite.

Ati “Kuko n’ubundi turi Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu ziva muri ba Banyarwanda bafite imibereho myiza. Birumvikana rero nta mutekano uhamye hatari iterambere n’imibereho myiza, ndetse nta n’iterambere n’imibereho myiza byabaho hatari umutekano.”

Ibi bikorwa byatangiye kuva tariki 01 Werurwe 2024, bisize hari imiryango ihinduriwe imibereho, bifite agaciro k’arenga miliyari 2 Frw, bikaba bije mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ku rwego rw’Igihugu, iki gikorwa cyayobowe na Minisiyiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda
Abayobozi bakuru ba RDF na RNP bashyikirije abaturage ibyo bakorewe

Byari ibyishimo ku baturage
Umugaba Mukuru wa RDF yari yitabiriye igikorwa cyabere mu Karere ka Ngoma

Abaturage bashyikirijwe amazi meza begerejwe
Hanubatswe ingo mbonezamikurire y’abana bato
General Mubarakh Muganga yavuze ko uyu muco ukomoka ku Mugaba w’Ikirenga Paul Kagame

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda we yari mu Karere ka Musanze
Abaturage benshi kandi barorojwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + twelve =

Previous Post

Hagaragajwe ikigiye gukoreshwa miliyari 16Frw u Rwanda rwahawe na Luxembourg

Next Post

Perezida Kagame mu Bufaransa yagaragaje imwe mu ntambwe ishimije igezweho mu buvuzi bwa Afurika

Related Posts

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Kigali, Rwanda - Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda ) is excited to announce an exclusive 5% cashback for MoMoApp...

Eng.-Rwanda presents to the World key dates of atrocities committed against the Banyamulenge

Eng.-Rwanda presents to the World key dates of atrocities committed against the Banyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Rwanda’s Permanent Representative to the United Nations, Ambassador Martin Ngoga, presented to the UN Security Council key dates marking atrocities...

How to Make a Good CV as a First-Time Worker-Tips to Create an Attractive and Professional Resume

How to Make a Good CV as a First-Time Worker-Tips to Create an Attractive and Professional Resume

by radiotv10
15/12/2025
0

Creating a Curriculum Vitae (CV) for the first time can feel intimidating, especially when you do not have much work...

IZIHERUKA

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo
AMAHANGA

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

15/12/2025
Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame mu Bufaransa yagaragaje imwe mu ntambwe ishimije igezweho mu buvuzi bwa Afurika

Perezida Kagame mu Bufaransa yagaragaje imwe mu ntambwe ishimije igezweho mu buvuzi bwa Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.