Ingabo z’u Rwanda na Polisi bashyikirije abaturage ibikorwa byakozwe mu gihe cy’amezi atatu bigamije kuzamura imibereho myiza yabo no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora, bifite agaciro ka Miliyari zirenga 2 Frw.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena, aho Ingabo na Polisi z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego basoje ku mugaragaro ibikorwa byari bimaze amezi atatu bigamije gufasha abaturage kugira imibereho myiza, muri gahunda yiswe CORwanda24.
Ibi bikorwa birimo imishinga ndetse n’inkunga bigamije kuzamura iterambere ry’abaturage, byakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 yo Kwibohora: Ubufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu Iterambere ry’u Rwanda.”
Ni gahunda yakozwemo ibikorwa binyuranye, birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwa remezo, ubworozi, kubakira inzu imiryango itishoboye, kubaka ingo mbonezamikurire (ECD) no gutera inkunga amakoperative y’Imboni z’Impinduka.
Muri iki gihe cy’amezi atatu, hubatswe ingo mbonezamikurire zigera kuri 15 zishyirwamo n’ibikoresho, inzu zigera kuri 31 zubakiwe imiryango itishoboye, hubatswe ibiraro 13 mu rwego rwo kunoza imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage, hatangwa amatungo agera kuri 800.
Muri icyo gihe cy’amezi atatu, abaturage ibihumbi 72 baravuwe ku buntu, barimo abarenga ibihumbi 12 babazwe, hanatangwa inkunga y’arenga miliyoni 96 Frw ku makoperative y’Imboni z’Impinduka.
Hatanzwe kandi imodoka eshanu (5) n’amapikipiki 25 ku Mirenge n’Utugari byahize ahandi mu bikorwa by’indashyikirwa mu mutekano, isuku no kurwanya imirire mibi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko umutekano w’abaturage utagarukira ku kuwubacungira gusa, ahubwo ko inzego ziwushinzwe zinagira uruhare mu gutuma babaho mu buzima bwiza kuko bwuzuzanya n’umutekano.
Ati “Umutekano nyamutekano uhera mu mibereho, iyo umuntu abayeho neza, yiga neza, akarya neza, akabona urumuri, akabona amazi yo kunywa, akorora, akarya; uwo ni wo umutekano w’ibanze ukomeye.”
ACP Rutikanga avuga ko abaturage bariho mu mibereho myiza banafatanya n’inzego kwicungira wa mutekano, bikaba akarusho iyo inzego z’umutekano zagize uruhare muri iyo mibereho myiza bafite.
Ati “Kuko n’ubundi turi Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu ziva muri ba Banyarwanda bafite imibereho myiza. Birumvikana rero nta mutekano uhamye hatari iterambere n’imibereho myiza, ndetse nta n’iterambere n’imibereho myiza byabaho hatari umutekano.”
Ibi bikorwa byatangiye kuva tariki 01 Werurwe 2024, bisize hari imiryango ihinduriwe imibereho, bifite agaciro k’arenga miliyari 2 Frw, bikaba bije mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.
RADIOTV10