Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kumenyesha iy’u Bwongereza ko igomba kuyishyura miliyoni 50 z’Ama-Pounds (akabakaba miliyari 90Frw) muri gahunda yo zari zagiranye yo kurengera ubuzima bw’abimukira n’iy’Iterambere ry’Ubukungu.
Amakuru dukesha The Telegraph, avuga ko u Rwanda rwishyuza u Bwongereza izi miliyoni £50 kubera guhagarika gahunda Ibihugu byombi byari bifitanye yo kuhereza abimukira n’abashaka ubuhungiro ndetse n’umwuka utari mwiza uri hagati yabyo.
U Rwanda ruvuga ko rwahisemo kumenyesha u Bwongereza ko burugomba aya mafaranga kuko Guverinoma y’iki Gihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano bitanyuze mu nzira zasabwaga, nyuma yuko ishyaka rya Labour rigiye ku butegetsi.
Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy yatangaje ko iki Gihugu gihagaritse inkunga cyahaga u Rwanda gishingiye ku birego by’ibinyoma ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko u Bwongereza bwarenze “ku cyizere n’ubwumvikane” byari hagati y’Ibihugu byombi, “rufata ingamba z’ibihano bidafite ishingiro byafatiwe u Rwanda, bigamije gutesha agaciro umutekano w’Igihugu cyacu.”
U Bwongereza bwashinje u Rwanda kuvogera ubusugire bwa DRC, mu gihe u Rwanda rutahwemye kuvuga ko ntaho ruhuriye n’ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ahubwo ko rwashyizeho ingamba zo kwirindira umutekano kubera impungenge z’ibishaka kuwuhungabanya biturutse muri Congo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo kandi yagarutse ku biherutse gutangazwa na Minisitiri muri Guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins washatse guhuza u Rwanda n’igitero cy’umutwe wa ADF giherutse kwivugana abakristu 70 Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Makolo yavuze ko ibyatangajwe n’uyu umwe mu bagize Guverinoma y’u Bwongereza ari ubutumwa “buyobya benshi, kandi bwenyegeza propaganda mbi ya DRC igamije kudindiza inzira zo gushaka amahoro ziri gukoreshwa na Afurika.”
Yolande Makolo ati “Rero ubu twatangiye gukurikirana iby’ariya mafaranga, u Bwongereza butegekwa n’amategeko.”
Bivugwa ko muri aya masezerano y’Ibihugu byombi, kugeza muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024, u Bwongereza bwari bumaze kwishyura u Rwanda miliyoni £220 hakiyongeraho andi miliyoni £50 yagombaga kujya yishyurwa muri Mata mu mwaka wa 2024, n’andi nk’aya yari kwishyura muri Mata 2025 ndetse n’andi yari kwishyurwa muri Mata 2026.
Izi miliyoni £50 zishyuzwa n’u Rwanda, ni agomba kwishyurwa muri Mata 2025. Makolo yagize ati “U Rwanda rwamaze koherereza ubutumwa Guverinoma ya UK ko twishyuza miliyoni £50 yo muri gahunda zijyanye n’abimukira n’Iterambere ry’ubukungu.”
Makolo yakomeje avuga ko “UK yari yasabye u Rwanda kwituriza ntirwishyuze ayo mafaranga igihe nta bimukira bakoherereza mu Rwanda nk’uko n’ubundi icyo cyemezo cyari kigiye gufatwa. Iki cyifuzo cyari gishingiye ku cyizere n’imibanire myiza byari hagati y’Ibihugu byacu byombi. Ariko u Bwongereza bwananiwe guhagarika ayo masezerano binyuze mu nzira zemewe nk’uko byari byumvikanyweho.”
Mu cyumweru gishize kandi, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe yatumijwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kugira ngo asobanure ibyari byatangajwe na Minisitiri mu Bwongereza ushinzwe Afurika, byari bihabanye n’ukuri.
RADIOTV10