Polisi y’u Rwanda ihakana ibivugwa ko Camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zashyiriweho gukuramo abantu amafaranga, inatangaza ko ziha n’amahirwe utarengereye cyane mu kurenza umuvuduko ugenwa n’icyaha, kuko zitanga amahirwe y’10% by’uwo muvuduko.
Ku mihanda inyuranye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mihanda minini ihuza uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda n’Intara, hagaragara camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zikandikira uwarengeje umuvuduka wagenewe aho ibinyabiziga bigeze.
Polisi y’u Rwanda kandi iherutse kugenda ishyira ibyapa biranga ahaherereye izi camera, mu gihe mbere hari abisangaga bandikiwe na zo kubera kutamenya aho ziherereye.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga, bagiye bumvikana bavuga ko izi camera zashyizweho kugira ngo Polisi y’u Rwanda ikure amafaranga mu bantu, mu gihe uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rubihakana.
ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ibi bivugwa n’abantu atari ukuri, kuko izi camera zinatanga amahirwe ku bantu barengeje umuvuduko ntibakabye, kuko zitangira kwandikira umuntu warengeje umuvuduko ugaragazwa n’icyapa, akanarenza 10% by’uwo muvuduko.
Ati “zitanga amahirwe y’umuvuduko w’inyongera ungana na 10% by’umuvuduko ntarengwa ugaragazwa n’icyapa, mu rwego rwo gufasha abatwara ibinyabiziga kugenzura neza umuvuduko bategetswe gukoresha.”
Yakomeje atanga ingero, ati “Niba umuvuduko ntarengwa wateganyijwe ugaragazwa n’icyapa ari Km 40/h, umuvuduko camera izahaniraho ari Km 44/h, ku cyapa cya Km 60/h cyangwa Km 80/h camera igeze kuri Km 66/h na Km 88/h gutyo gutyo.”
Uretse izi camera zigenzura umuvuduko, hari n’izindi ziri mu bice binyuranye mu Mujyi wa Kigali, zishobora guhana abarenze ku bimenyetso byo mu muhanda, nka Feux Rouge ndetse no kutemerera abanyamaguru gutambuka aho bagenewe (Zebra Crossing).
ACP Rutikanga avuga ko abantu bakwiye gushyira imbere ubuzima bwabo, kuko izi camera zashyiriweho kugabanya umuvuduko mwinshi w’ibinyabiziga wakunze kuba intandaro y’impanuka zagiye zihitana ubuzima bwa benshi.
RADIOTV10
Police ntabwo ariyo ishyiraho ibyapa