Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya amahirwe atazwi na benshi ya ‘Camera’ zo muhanda ziha abashoferi

radiotv10by radiotv10
08/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Menya amahirwe atazwi na benshi ya ‘Camera’ zo muhanda ziha abashoferi
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ihakana ibivugwa ko Camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zashyiriweho gukuramo abantu amafaranga, inatangaza ko ziha n’amahirwe utarengereye cyane mu kurenza umuvuduko ugenwa n’icyaha, kuko zitanga amahirwe y’10% by’uwo muvuduko.

Ku mihanda inyuranye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mihanda minini ihuza uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda n’Intara, hagaragara camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zikandikira uwarengeje umuvuduka wagenewe aho ibinyabiziga bigeze.

Polisi y’u Rwanda kandi iherutse kugenda ishyira ibyapa biranga ahaherereye izi camera, mu gihe mbere hari abisangaga bandikiwe na zo kubera kutamenya aho ziherereye.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga, bagiye bumvikana bavuga ko izi camera zashyizweho kugira ngo Polisi y’u Rwanda ikure amafaranga mu bantu, mu gihe uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rubihakana.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ibi bivugwa n’abantu atari ukuri, kuko izi camera zinatanga amahirwe ku bantu barengeje umuvuduko ntibakabye, kuko zitangira kwandikira umuntu warengeje umuvuduko ugaragazwa n’icyapa, akanarenza 10% by’uwo muvuduko.

Ati “zitanga amahirwe y’umuvuduko w’inyongera ungana na 10% by’umuvuduko ntarengwa ugaragazwa n’icyapa, mu rwego rwo gufasha abatwara ibinyabiziga kugenzura neza umuvuduko bategetswe gukoresha.”

Yakomeje atanga ingero, ati “Niba umuvuduko ntarengwa wateganyijwe ugaragazwa n’icyapa ari Km 40/h, umuvuduko camera izahaniraho ari Km 44/h, ku cyapa cya Km 60/h cyangwa Km 80/h camera igeze kuri Km 66/h na Km 88/h gutyo gutyo.”

Uretse izi camera zigenzura umuvuduko, hari n’izindi ziri mu bice binyuranye mu Mujyi wa Kigali, zishobora guhana abarenze ku bimenyetso byo mu muhanda, nka Feux Rouge ndetse no kutemerera abanyamaguru gutambuka aho bagenewe (Zebra Crossing).

ACP Rutikanga avuga ko abantu bakwiye gushyira imbere ubuzima bwabo, kuko izi camera zashyiriweho kugabanya umuvuduko mwinshi w’ibinyabiziga wakunze kuba intandaro y’impanuka zagiye zihitana ubuzima bwa benshi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. H says:
    2 years ago

    Police ntabwo ariyo ishyiraho ibyapa

    Reply

Leave a Reply to H Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − seven =

Previous Post

APR FC yerecyeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO)

Next Post

Iby’ingenzi byemeranyijweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo zongeye guhurira ku meza y’ibiganiro

Related Posts

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

IZIHERUKA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo
MU RWANDA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi byemeranyijweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo zongeye guhurira ku meza y’ibiganiro

Iby’ingenzi byemeranyijweho na Guverinoma y'u Rwanda n'iya Congo zongeye guhurira ku meza y'ibiganiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.