Tuesday, May 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya amahirwe atazwi na benshi ya ‘Camera’ zo muhanda ziha abashoferi

radiotv10by radiotv10
08/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Menya amahirwe atazwi na benshi ya ‘Camera’ zo muhanda ziha abashoferi
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ihakana ibivugwa ko Camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zashyiriweho gukuramo abantu amafaranga, inatangaza ko ziha n’amahirwe utarengereye cyane mu kurenza umuvuduko ugenwa n’icyaha, kuko zitanga amahirwe y’10% by’uwo muvuduko.

Ku mihanda inyuranye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mihanda minini ihuza uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda n’Intara, hagaragara camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zikandikira uwarengeje umuvuduka wagenewe aho ibinyabiziga bigeze.

Polisi y’u Rwanda kandi iherutse kugenda ishyira ibyapa biranga ahaherereye izi camera, mu gihe mbere hari abisangaga bandikiwe na zo kubera kutamenya aho ziherereye.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga, bagiye bumvikana bavuga ko izi camera zashyizweho kugira ngo Polisi y’u Rwanda ikure amafaranga mu bantu, mu gihe uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rubihakana.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ibi bivugwa n’abantu atari ukuri, kuko izi camera zinatanga amahirwe ku bantu barengeje umuvuduko ntibakabye, kuko zitangira kwandikira umuntu warengeje umuvuduko ugaragazwa n’icyapa, akanarenza 10% by’uwo muvuduko.

Ati “zitanga amahirwe y’umuvuduko w’inyongera ungana na 10% by’umuvuduko ntarengwa ugaragazwa n’icyapa, mu rwego rwo gufasha abatwara ibinyabiziga kugenzura neza umuvuduko bategetswe gukoresha.”

Yakomeje atanga ingero, ati “Niba umuvuduko ntarengwa wateganyijwe ugaragazwa n’icyapa ari Km 40/h, umuvuduko camera izahaniraho ari Km 44/h, ku cyapa cya Km 60/h cyangwa Km 80/h camera igeze kuri Km 66/h na Km 88/h gutyo gutyo.”

Uretse izi camera zigenzura umuvuduko, hari n’izindi ziri mu bice binyuranye mu Mujyi wa Kigali, zishobora guhana abarenze ku bimenyetso byo mu muhanda, nka Feux Rouge ndetse no kutemerera abanyamaguru gutambuka aho bagenewe (Zebra Crossing).

ACP Rutikanga avuga ko abantu bakwiye gushyira imbere ubuzima bwabo, kuko izi camera zashyiriweho kugabanya umuvuduko mwinshi w’ibinyabiziga wakunze kuba intandaro y’impanuka zagiye zihitana ubuzima bwa benshi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. H says:
    2 years ago

    Police ntabwo ariyo ishyiraho ibyapa

    Reply

Leave a Reply to H Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + nine =

Previous Post

APR FC yerecyeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO)

Next Post

Iby’ingenzi byemeranyijweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo zongeye guhurira ku meza y’ibiganiro

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo zizahuriramo n’izirimo iz’u Burundi

Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo zizahuriramo n’izirimo iz’u Burundi

by radiotv10
11/05/2026
0

Ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye imyitozi izwi nka ‘USHIRIKIANO IMARA’ yitabiriwe n’Ibihugu bitanu byo muri EAC, birimo...

Perezida Kagame azahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Museveni

Perezida Kagame azahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Museveni

by radiotv10
11/05/2026
0

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yageze i Kampala muri Uganda, aho azahagararira Perezida Paul Kagame mu ibirori by’irahira rya Perezida...

Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ko mugambi mubisha Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda

by radiotv10
11/05/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko hari icyo abantu bakwiye kumva mu byatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye...

Abaturarwanda bagaragarijwe ibyo bagomba kumenya ku ndwara ya Hantavirus yagaragaye mu Bihugu bimwe

Abaturarwanda bagaragarijwe ibyo bagomba kumenya ku ndwara ya Hantavirus yagaragaye mu Bihugu bimwe

by radiotv10
11/05/2026
1

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zatangaje ko ziri gukurikiranira hafi uko indwara ya Hantavirus ihagaze nyuma yuko igaragaye mu Bihugu bimwe...

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Umunyamategeko Gatete umaze iminsi afunze akekwaho ubwambuzi agarukanye ubutumwa

by radiotv10
11/05/2026
0

Umunyamategeko Me Thierry Kevin Gatete uzwi mu busesenguzi, wari umaze iminsi afunze akekwaho kwambura umuntu ibihumbi 800 Frw, aravuga ko...

IZIHERUKA

Trump acyanga ubusabe bwa Iran ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bizamuka
AMAHANGA

Trump acyanga ubusabe bwa Iran ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bizamuka

by radiotv10
11/05/2026
0

Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo zizahuriramo n’izirimo iz’u Burundi

Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo zizahuriramo n’izirimo iz’u Burundi

11/05/2026
Perezida Kagame azahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Museveni

Perezida Kagame azahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Museveni

11/05/2026
Abanyamulenge batangiye guhungisha amatungo yabo nyuma yuko AFC/M23 itangiye kuva mu gace kamwe

Abanyamulenge batangiye guhungisha amatungo yabo nyuma yuko AFC/M23 itangiye kuva mu gace kamwe

11/05/2026
Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ko mugambi mubisha Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda

11/05/2026
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Biravugwa ko AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu bindi bice byinshi muri Kivu y’Epfo

11/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi byemeranyijweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo zongeye guhurira ku meza y’ibiganiro

Iby’ingenzi byemeranyijweho na Guverinoma y'u Rwanda n'iya Congo zongeye guhurira ku meza y'ibiganiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Trump acyanga ubusabe bwa Iran ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bizamuka

Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo zizahuriramo n’izirimo iz’u Burundi

Perezida Kagame azahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Museveni

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.