Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga nyuma y’uko umwaka ushize ibiza byaturutse ku mvura nyinshi bihitanye Abanyarwanda 131, hakozwe igenzura ry’abatuye ahashobora gushyira ubuzima mu kaga, rikagaragaza imiryango 8 000 yo mu Turere 18 ishobora kugirwaho ingaruka n’ibiza, ndetse imyinshi muri yo ikaba yaramaze kuhimurwa.
Umwaka ushize Ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’igice cy’Intara y’Amajyepfo, byahitanye abaturage 131 mu ijoro rimwe.
Muri iki gihe kandi, amakuru atangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, agaragaza ko hazakomeza kugwa imvura nyinshi, ndetse Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ikaba ikomeje kuburira abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuhimuka.
Nyiransabimana Fernande ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa muri MINEMA yabwiye RADIOTV10 ko bafatanyije n’izindi nzego zirimo n’iz’ibanze, guhera muri Werurwe uyu mwaka batangiye igikorwa cyo kubarura abashobora kwibasirwa n’ibiza kurusha abandi cyane cyane mu bice by’Igihugu bikunze kubamo ibiza biturutse ku miterere yabyo.
Yasobanuye ko basanze mu Turere 18 two mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’igice cy’Amajyepfo, hari uduce 318 turimo imiryango 8 013 ituye ahashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga biturutse ku miterere yaho, cyangwa n’imiterere y’inzu batuyemo.
Ati”Muri iyo miryango ibihumbi umunani, kugeza ubu imiryango 5000 yamaze gukurwa aho hantu ubu irimo irakodesherezwa na Leta, kugeza igihe ibi bihe by’imvura bizarangirira, noneho tukongera tugasuzuma abazimurwa aho bari batuye kuko hashobora kuba ari mu manegeka bagafashwa kubaka, abandi bakagirwa inama tukabereka uko bakubaka inzu zabo zishobora kwihanganira ibi bihe kuko hari ubwo usanga umuntu adatuye mu manegeka, ariko inzu abamo ikaba yo ubwayo ari amanegeka.”
Ashingiye ku byabaye mu ijoro rya tariki 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi 2023 ubwo Ibiza byahitanaga abarenga 131, Nyiransabimana Fernande yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda yabikuyemo isomo ryayifashije guhora yiteguye ibihe nk’ibi bishobora kuza bitunguranye.
Ati “Nyuma y’uko biriya bibaye, twaricaye turavuga tuti ‘ni iki twakora ngo ibintu nk’ibi bitazongera kuba ngo twisange bimeze nk’ibidutunguye?’ nk’ubu haramutse habaye ibindi biza, twagira ibibazo by’abantu nibura bangana iki kugira ngo nibura tubone icyo duheraho twitegura kuba twatabara mu gihe bibaye ngombwa. Ibyo byaduhaye umukoro w’uko tugomba kujya duhura buri munsi n’izindi nzego zifite aho zihuriye nabyo ndetse n’imiryango itari iya Leta, mu rwego rwo guhanahana amakuru. Ibi rero biradufasha kwitegura cyane kandi si ukwitegura gusa mu buryo bw’amagambo, no mu buryo bw’ubushobozi.”
Fernande avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye igihe icyo ari icyo cyose, ku buryo mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza hamaze gushyirwa ububiko bw’ibikoresho kandi nabwo bwongerewe ubushobozi.
Ashingiye ku makuru yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe Meteo Rwanda, Fernande yavuze ko kugeza ubu yaba abakozi ba MINEMA, aba MINALOC, n’abandi batandukanye nk’ab’Ikigo gishinzwe imiturire, bari mu turere twose tw’igihugu bategereje ahashobora kuba Ibiza biturutse kuri iyi mvura.
Ku itariki 30 Mata 2024, nibwo Meteo Rwanda yatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 (kuva taliki 01 kugeza ku ya 10), ingano y’imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Gihugu hose, kuko iyari isanzwe igwa mu gice cya mbere cy’uku kwezi yabaga iri hagati ya milimetero 30 na 100), mu gihe muri iki gice izaba iri hagati ya milimetero 40 na 200.
Birasa n’aho iy’uyu mwaka izaba iruta iyaguye mu gihe nk’icyo umwaka ushize, kuko iyanaguye ku itariki 02 z’ukwezi kwa Gatanu yasize ihitanye abasaga 131, umubare MINEMA ivuga ko ari wo munini wabayeho mu mateka y’u Rwanda, w’abantu bahitanywe n’ibiza umunsi umwe.
Aha niho Fernande ahera asaba Abaturarwanda kwirinda icyashyira ubuzima bwabo mu kaga, bakimuka mu manegeka, bakazirika ibisenge by’inzu batuyemo, kandi bakirinda icyo ari cyo cyose cyatuma bakubitwa n’inkuba muri ibi bihe by’imvura.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10