Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya amakuru y’ingenzi kuri CHOGM ikurikiye iyabereye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya amakuru y’ingenzi kuri CHOGM ikurikiye iyabereye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imyaka ibiri mu Rwanda habereye Inama y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma by’Umuryango Commonwealth (CHOGM), hagiye kuba indi izabera muri Samoa ku Mugabane wa Oceania.

Ibikorwa by’iyi Nama biteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere tariki 21 kugeza ku ya 26 Ukwakira 2024.

Umwami w’u Bwonegerza, Charles III, n’umufasha we Camilla bazitabira iyi nama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bihuriye mu Muryango w’Ibikoresha ururimi rw’icyongereza.

Umwamikazi Camilla azitabira inama izanagaruka ku guteza imbere ubuzima bw’umukobwa n’umugore, mu Bihugu bigize umuryango wa Commonwealth.

Biteganyijwe ko abantu barenga 3 000 baturutse mu Bihugu 56 by’ibinyamuryango bya Commonwealth, bahurira muri iyi nama ibera mu mujyi wa Apia, Umurwa Mukuru wa Samoa.

Iyi nama kanzi izabanzirizwa n’izindi nama nto zirimo n’igaragarizwemo umuco wa Samoa nk’Igihugu gifite umuco gishingiyeho, hanamurikwe imibereho y’abatuye iki kirwa uko babayeho.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma nyirizina izaba ku itariki 25 na 26 z’uku kwezi k’Ukwakira 2024.

Abazitabira iyi nama, bazungurana ibitekerezo, banaganire ku mishinga igamije guteza imbere urubyiruko, ishoramari n’igamije guteza imbere abagore.

Samoa ibaye ikirwa cya mbere gito kikiri mu nzira y’amajyambere cyakiriye iyi nama ya CHOGM yaherukaga kubera i Kigali mu Rwanda muri 2022.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 5 =

Previous Post

Ibishobora gukurikira nyuma yuko M23 yigaruriye akandi gace n’uburyo yagafashe

Next Post

Hasobanuwe ibirambuye ku ifatwa ry’umunyamakuru ‘Fatakumavata’ n’ibyaribanjirije

Related Posts

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

by radiotv10
19/11/2025
0

Eswatini yabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye umuti wa Lenacapavir, ukora nk'urukingo rurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA, rutangwa...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana...

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

by radiotv10
17/11/2025
0

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe ibirambuye ku ifatwa ry’umunyamakuru ‘Fatakumavata’ n’ibyaribanjirije

Hasobanuwe ibirambuye ku ifatwa ry’umunyamakuru ‘Fatakumavata’ n’ibyaribanjirije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.