Nyuma y’imyaka ibiri mu Rwanda habereye Inama y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma by’Umuryango Commonwealth (CHOGM), hagiye kuba indi izabera muri Samoa ku Mugabane wa Oceania.
Ibikorwa by’iyi Nama biteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere tariki 21 kugeza ku ya 26 Ukwakira 2024.
Umwami w’u Bwonegerza, Charles III, n’umufasha we Camilla bazitabira iyi nama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bihuriye mu Muryango w’Ibikoresha ururimi rw’icyongereza.
Umwamikazi Camilla azitabira inama izanagaruka ku guteza imbere ubuzima bw’umukobwa n’umugore, mu Bihugu bigize umuryango wa Commonwealth.
Biteganyijwe ko abantu barenga 3 000 baturutse mu Bihugu 56 by’ibinyamuryango bya Commonwealth, bahurira muri iyi nama ibera mu mujyi wa Apia, Umurwa Mukuru wa Samoa.
Iyi nama kanzi izabanzirizwa n’izindi nama nto zirimo n’igaragarizwemo umuco wa Samoa nk’Igihugu gifite umuco gishingiyeho, hanamurikwe imibereho y’abatuye iki kirwa uko babayeho.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma nyirizina izaba ku itariki 25 na 26 z’uku kwezi k’Ukwakira 2024.
Abazitabira iyi nama, bazungurana ibitekerezo, banaganire ku mishinga igamije guteza imbere urubyiruko, ishoramari n’igamije guteza imbere abagore.
Samoa ibaye ikirwa cya mbere gito kikiri mu nzira y’amajyambere cyakiriye iyi nama ya CHOGM yaherukaga kubera i Kigali mu Rwanda muri 2022.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10