Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida wa Mozambique Daniel Francisco Chapo, ari kugirira mu Rwanda, Guverinoma z’Ibihugu byombi zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire arimo ayo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.
Ni amasezerano yashyizweho umukono nyuma yuko Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bakanagirana ibiganiro byo mu muhezo.
Amasezerano yasinywe hagati y’Ibihugu byombi, arimo ay’ubufatanye mu rwego rw’ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze ndetse n’ishoramari, yasinywe hagati y’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB n’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ishoramari n’ibyoherezwa hanze muri Mozambique.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika na Ambasaderi wa Mozambique, Amade Miquidade.
Andi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Mozambique, ni ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique, yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ingabo ku mpande z’Ibihugu byombi, Juvenal Marizamunda na mugenzi we wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume.
Perezida Paul Kagame, mu ijambo rye aha ikaze mugenzi we Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, yavuze ko Ibihugu byombi bihuriye ku mubano mwiza n’imikoranire bihamye.
Ati “Ikirenze ibyo turi inshuti nziza, turi abavandimwe. Dusanzwe dufitanye umurongo w’imikoranire mu nzego zinyuranye, ubu ikihutirwa ni ugushyira mu bikorwa aya masezerano y’ubwumvikane, kandi ibi ni byo amatsinda yacu azibandaho.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko hamaze guterwa intambwe nziza mu mikoranire y’Ibihugu byombi byumwihariko mu bijyanye n’urwego rw’umutekano.
Ati “Nk’uko twabibonye, twavuguruye imikoranire yacu mu bijyanye n’amahoro n’umutekano ndetse n’ubucuruzi.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku bibazo byugarije Abanyafurika barimo n’Abanya-Mozambique birimo ibikorwa by’ubuhezanguni n’ibidindiza iterambere ry’abaturage, bityo ko haba hakwiye ubufatanye bw’Ibihugu nk’ubu buri hagati y’u Rwanda na Mozambique.
Ati “Ibyo ni ryo shoramari rya mbere dukwiye kuba dukora ubwacu. Ubufasha bw’amahanga, ntabwo butanga umuti w’amahoro arambye ndetse no ku iterambere ryacu.”
Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda na Mozambique, byombi bifite icyo buri Gihugu cyafasha ikindi mu rugendo rw’iterambere, bityo ko uru ruzinduko ruzanarangwa n’ibiganiro bizahuza abayobozi ku mpande zombi, ari imwe mu nzira nziza yo gukomeza guteza imbere imikoranire myiza isanzwe hagati y’Ibihugu byombi.


RADIOTV10