U Rwanda rwakiriye abantu 137 barimo abashaka ubuhungiro n’abimukira bavuye muri Libya bagize icyiciro cya 21 cy’abaturutse muri iki Gihugu bari baragezemo bahunze Ibihugu byabo, barimo umubare munini w’abakomoka muri Sudan.
Aba bantu 137 bakiriwe n’u Rwanda mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025 mu gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR).
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko “U Rwanda rwakiriye itsinda ry’icyiciro cya 21 ry’abantu 137, bashaka ubuhungiro bakuwe muri Libya.”
Aba bantu barimo abenshi bakomoka muri Sudan, aho abafite inkomoko muri iki Gihugu ari 81, hakaba 21 bakomoka muri Ethiopia, abandi 21 na bo bakaba bakomoka muri Sudan y’Epfo, n’abandi 14 bo muri Eritrea.
Ibihugu bikomokamo aba bantu bakiriwe n’u Rwanda bakuwe muri Libya aho bari baraheze nyuma yo guhunga Ibihugu byabo, byose bisanzwe birimo ibibazo birimo intambara, nka Sudan ikomeje kugarizwa n’intambara ikomeje guhitana abatari bacye ikanatera benshi kuva mu byabo.
Aba bantu bakiriwe n’u Rwanda, bazahita boherezwa mu kigo bazacumbikirwamo, mu gihe hagishakishwa Ibihugu bizabakira, bakajya kubibamo.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bashyizeho uburyo bwo kubanyuza mu kigo by’agateganyo mu rwego rwo gutabara ubuzima bwabo, kubafasha kubona ibisubizo birambye ku mpunzi ziri mu kaga ziri mu bibazo muri Libya binyuze kubanyuza mu Rwanda by’igihe gito.”
Benshi mu bantu bagiye bakurwa muri Libya muri ubu buryo bakazanwa mu Rwanda mu rwego rwo gutaba ubuzima bwabo bwabaga buri mu kaga, bagiye babona Ibihugu bibakira.
Kuva muri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abantu 2 760 baturutse muri Libya, aho abagera mu 2 100 bamaze kubona Ibihugu bibakira.

RADIOTV10