Igipolisi cyo muri Zimbabwe cyataye muri yombi uwiyita Intumwa y’Imana n’abayoboke be barindwi bayobeje abaturage barimo abana barenga 250, bakabajyana kuba mu ishyamba ngo bategerezeyo kugaruka k’Umwami Yesu.
African News Agency ivuga ko Polisi ya Zimbabwe yatangaje ko mu ishyamba riherereye mu burengerazuba bwa Zimbabwe mu bilometero 34 uvuye mu murwa Mukuru i Harare bahatahuye abana benshi barenga 250 babaga mu ishyamba nta byangombwa na bicye bafite barakuwe mu ishuri.
Aba bana ngo bari barajyanywe n’Umukozi w’Imana witwa Ishmael Chokurongerwa w’imyaka 56, wababwiraga ko Umwami Yesu agiye kugaruka gutwara abe, bityo ko nta kamaro ko kwiga.
Umuvugizi wa Polisi ya Zimbabwe, Paul Nyathi yatangaje ko ibyakorerwaga abo bana, ari uguhutaza uburenganzira bwabo, dore ko mu ishyamba basanzwemo usibye ibyo kwigishwa ijambo ry’Imana ngo ngo banahingishwaga mu mirima iri muri iryo shyamba.
Umwe mu bakirisitu basengeraga muri iryo torero, yatangaje ko bigishwaga ko ibintu by’amashuri n’ubutunzi bwo ku isi Imana itabikunda na gato, ikiza ari uguharanira Ubwami bw’Ijuru.
Inyigisho nk’izi z’abakozi b’Imana ziyobya abaturage si muri Zimbabwe zibaye, kuko no muri Kenya umwaka ushize umukozi w’Imana Paul Mackenzie yafunzwe azira kuyobya abantu bakiyicisha inzara ibyatumwe abantu barenga 400 bagwa mu ishyamba kubera guhitanwa n’inzara.
Muri Afurika y’Epfo na ho, uwitwa Pastor Mboro yashinjwe gucuruza amatike yo kujya mu ijuru agasaba abantu amadolari 99, akaba yarigeze no gutangaza ko yishe Satani, yizeza abatuye Isi ko Satani atakibaho.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10