Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya ibyabaye ku Mupasiteri wari warajyanye mu ishyamba abarenga 250 ngo gutegererezayo Imana

radiotv10by radiotv10
16/03/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Menya ibyabaye ku Mupasiteri wari warajyanye mu ishyamba abarenga 250 ngo gutegererezayo Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Igipolisi cyo muri Zimbabwe cyataye muri yombi uwiyita Intumwa y’Imana n’abayoboke be barindwi bayobeje abaturage barimo abana barenga 250, bakabajyana kuba mu ishyamba ngo bategerezeyo kugaruka k’Umwami Yesu.

African News Agency ivuga ko Polisi ya Zimbabwe yatangaje ko mu ishyamba riherereye mu burengerazuba bwa Zimbabwe mu bilometero 34 uvuye mu murwa Mukuru i Harare bahatahuye abana benshi barenga 250 babaga mu ishyamba nta byangombwa na bicye bafite barakuwe mu ishuri.

Aba bana ngo bari barajyanywe n’Umukozi w’Imana witwa Ishmael Chokurongerwa w’imyaka 56, wababwiraga ko Umwami Yesu agiye kugaruka gutwara abe, bityo ko nta kamaro ko kwiga.

Umuvugizi wa Polisi ya Zimbabwe, Paul Nyathi yatangaje ko ibyakorerwaga abo bana, ari uguhutaza uburenganzira bwabo, dore ko mu ishyamba basanzwemo usibye ibyo kwigishwa ijambo ry’Imana ngo ngo banahingishwaga mu mirima iri muri iryo shyamba.

Umwe mu bakirisitu basengeraga muri iryo torero, yatangaje ko bigishwaga ko ibintu by’amashuri n’ubutunzi bwo ku isi Imana itabikunda na gato, ikiza ari uguharanira Ubwami bw’Ijuru.

Inyigisho nk’izi z’abakozi b’Imana ziyobya abaturage si muri Zimbabwe zibaye, kuko no muri Kenya umwaka ushize umukozi w’Imana Paul Mackenzie yafunzwe azira kuyobya abantu bakiyicisha inzara ibyatumwe abantu barenga 400 bagwa mu ishyamba kubera guhitanwa n’inzara.

Muri Afurika y’Epfo na ho, uwitwa Pastor Mboro yashinjwe gucuruza amatike yo kujya mu ijuru agasaba abantu amadolari 99, akaba yarigeze no gutangaza ko yishe Satani, yizeza abatuye Isi ko Satani atakibaho.

Abantu barenga 250 biganjemo abana batahuwe mu ishyamba

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + nine =

Previous Post

Icyatumye Kolali y’ubukombe mu Badivantisiti itazaririmba mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo cyamenyekanye

Next Post

Ibiganiro bigiye kongera guhuza u Rwanda na Congo hari icyo bizatanga?-Icyo Umusesenguzi abivugaho

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiganiro bigiye kongera guhuza u Rwanda na Congo hari icyo bizatanga?-Icyo Umusesenguzi abivugaho

Ibiganiro bigiye kongera guhuza u Rwanda na Congo hari icyo bizatanga?-Icyo Umusesenguzi abivugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.