Icyatumye Kolali y’ubukombe mu Badivantisiti itazaririmba mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kolari Ambassadors of Christ izwi mu Rwanda ikaba ari iyo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yasabwe kutazitabira igitaramo kizaba kuri Pasika, yari yatumiwemo n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

Ni igitaramo cyiswe Ewangelia Easter Celebration kizaba tariki 31 Werurwe 2024 cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda cyo kwizihiza Pasika.

Izindi Nkuru

Pasiteri Gerard Karasira uyobora Itorero ry’Abadiventisiti mu gice cy’Uburasirazuba no Hagati mu Rwanda, yabwiye ikinyamakuru  Umuseke ko bamenyesheje abateguye iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika ko iyi Korari itazakiririmbamo.

Pasitoro Karasira yagize ati “Ntabwo bazajyayo, twavuganye [n’Umuryango wa Bibiliya] ko batazajyayo.”

Iki gitaramo kandi cyatumiwemo andi Makolari azwi mu Rwanda ndetse n’abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nka Kolari Jehovah Jireh, Christus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir ndetse n’umuryango wa James na Daniella.

Umuryango wa Bibiliya, ubwo wandikiraga usaba Korari Ambassadors of Christ ntihari harimo ko ari ibirori byo kwizihiza Pasika, nubwo ku mbuga nkoranyambaga byavuzweho bavuga ko nta muyoboke w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ukwiye kujya mu gitaramo cya Pasika.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda umaze igihe utangije ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya nyuma y’uko bigaragaye ko zabaye nke ku isoko, binateganyijwe ko biri mu bizaranga iki gitaramo.

Amafaranga azatangwa mu kwinjira muri iki gitaramo, azifashishwa mu gushyigikira Bibiliya nk’igitabo kiri kubura kandi Abaksito benshi bifashisha.

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru