U Rwanda ruvuga ko kuba rwemeje ko rufite ubwirinzi bwo guhangana n’icyahungabanya umutekano giturutse mu kirere, ari uko hari abaherutse kuvuga ko bifuza kurasa mu Rwanda bakoresheje ibisasu bya kure, rukaba rufite na gihamya ko ababivuze bafite indege z’intambara.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, u Rwanda rwongeye kuvuga ko rwakajije ingamba zo kurinda umutekano w’Abaturarwanda, nyuma y’uko hagaragaye ibyototera kuwuhungabanya.
Igika cya karindwi cy’iri tangazo, kigaruka kuri izo ngamba, kigira kiti “Aha harimo, ingamba zo guteza imbere uburinzi bw’ikirere cy’u Rwanda, no gucungira hafi ibikorwa bya gisirikare byo mu kirere ku rundi ruhande, nyuma y’aho hagaragaye ko RDC yakoresheje drone zikorerwa mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 mu bitero byabaye mu 2023, ndetse hakanabaho ibikorwa byo kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege z’intambara za Kongo.”
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwasobanuye ko rufite ubu bwirinzi bwo guhangana n’ibitero byo mu kirere, byanatumye hari abibaza impamvu ari bwo rwabishyize ku mugaragaro.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ibi bitangajwe nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atangaje we ubwe ko naramuka yongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu azarasa mu Rwanda yibereye mu Gihugu cye, bityo ko u Rwanda rutari guterera iyo.
Ati “Ijambo rivuzwe na Perezida w’Igihugu icyo ari cyo cyose, Perezida ni urwego ntabwo tugomba kurifata nk’imikino. Niba avuga ngo ‘njye mfite drone nshobora kurasira noneho i Goma nkarasa i Rubavu cyangwa se Muhanga cyangwa se i Kigali’, ntabwo tugomba kubifata nk’imikino.”
Mukuralinda yakomeje agira ati “Rimwe na rimwe hari igihe u Rwanda ruvuga ruti ‘reka dusubize mu buryo ubu n’ubu’ uyu munsi ni bwo rwahisemo kubivuga ruti ‘okay, drone zirahari mwaranabivuze, twarazibonye twaranazumvise zirasa, mwanavuze ko zizarasa i Kigali, indege zo twarazibonye hari n’izarashweho kugira ngo zitongera kurenga umupaka’, kuva zanaraswa ibyo byaragabanutse, ‘noneho mumenye ko n’ahandi [u Rwanda rukunda kuvuga ngo ruzafata cyangwa rufata ingamba zo kurinda umutekano] noneho si umutekano gusa wo ku butaka urinzwe, si umutekano gusa w’abaturage, urindiwe ku butaka, urindiwe mu mazi, urindiwe no mu kirere’.”
Mu bihe bitandukanye, Perezida Paul Kagame yizeje Abanyarwanda ko umutekano wabo ntagishobora kuwuhungabanya, nk’uko yabivuze mu kiganiro yatanze ubwo habaga ibirori bisoza umwaka wa 2023, ndetse no mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yabasezeranyije ko bagoma kuryama bagasinzira kuko inzego z’umutekano zabo zibabereye maso, kandi ko ntagishobora kubona aho kimenera ngo kize kubahungabanya.
RADIOTV10