Umuhanda Kigali-Kamonyi, ari na wo ufatwa nk’uw’ibanze mu nzira ihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo, wafunzwe mu gihe cy’amasaha atatu kugira ngo hasanwe inkingi z’umuriro w’amashanyarazi.
Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, ko “kubera imirimo yo gusana inkingi z’umuriro w’amashanyarazi ahitwa Ruliba, umuhanda Kigali-Kamonyi uraza kuba ufunze kuva saa sita z’ijoro kugeza saa cyenda za mu gitondo.”
Aya masaaha yakorewemo ibi bikorwa byo gusana inkingi z’umuriro, ni ayo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, bikaba byabereye Ruliba.
Polisi y’u Rwanda kandi yari yamenyesheje abakoresha uyu muhanda, izindi nzira bakoresha muri ayo masaha yo mu ijoro ryacyeye.
Muri iri tangazo rya Polisi y’u Rwanda, yari yagize iti “Turasaba abakoresha imodoka nto gukoresha umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo. Abakoresha imodoka nini barasabwa kuba bihanganye mu gihe imirimo yo gusana yihutishwa.”
Uyu muhanda wa Kigali Kamonyi, ni umwe mu ikoreshwa cyane, ndetse ukaba uherutse kugirira ikibazo ahitwa mu Nkoto mu Murenge wa Rugalika, aho igice kimwe cyawo cyari cyacitse bigatuma, hakoreshwa igice kimwe.
RADIOTV10