Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya igihe hazamenyekanira Perezida w’u Rwanda muri manda itaha: Hatangajwe gahunda yose y’Amatora

radiotv10by radiotv10
22/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya igihe hazamenyekanira Perezida w’u Rwanda muri manda itaha: Hatangajwe gahunda yose y’Amatora
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize hanze gahunda y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, igaragaza ingengabihe y’ibikorwa byose nk’igihe gutanga Kandidatire bizatangirira ndetse n’igihe hazatangarizwa ibyavuye mu matora.

Ni gahunda igaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

Iyi gahunda iteganyijwemo ibikorwa 22, bibanzirizwa no gushaka ibikoresho by’amatora bigomba gukorwa kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 2024.

Hazakurikiraho igikorwa cyo gutumira no kwakira Indorerezi z’Amatora, byo bizaba hagati ya 15 Werurwe na 14 Nyakanga 2024.

Hari kandi kuvugurura Lisiti y’Itora mu Rwanda no mu mahanga, bizaba hagati ya Werurwe na Kamena 2024, hakaba igihe abakandida bigenga bazasinyishiriza abantu babashyigikira kandidatire zabo, bizakorwa kuva tariki 18 Mata kugeza ku ya 20 Gicurasi 2024.

Kwakira Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite, bizakorwa kuva tariki 17 kugeza ku ya 30 Gicurasi, naho gutangaza by’agateganyo Abakandida bemejwe, bikorwe tariki 06 Kamena 2024.

Tariki 14 Kamena 2024 hazatangazwa urutonde ntakuka rw’Abakandida bemejwe, ubundi kwiyamamaza yaba ari ku mitwe ya Polotiki n’Abakandida baziyamamaza ku giti cyabo, bizabe kuva tariki 22 Kamenda kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024.

Amatora ya Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda baba mu mahanga, ndetse n’ay’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki n’Abakandida baziyamama ku giti cyabo ku Banyarwanda baba mu mahanga, azaba tariki 14 Nyakanga 2024, mu gihe ku baba mu mu Rwanda bwo azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

Ni mu gihe itora ry’Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Itora ry’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, ryo rizaba tariki 16 Nyakanga 2024.

Gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora, bizaba bitarenze tariki 20 Nyakanga, mu gihe ibya burundu byo bizatangazwa bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.

SOMA ITANGAZO RYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − thirteen =

Previous Post

TdRwanda2024: Umubiligi yegukanye Etape4, Abanyarwanda basezeranya ko ntarirarenga

Next Post

Hamenyekanye icyateye inkongi yibasiye inyubako muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyateye inkongi yibasiye inyubako muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic

Hamenyekanye icyateye inkongi yibasiye inyubako muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.