Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya igikorwa cya mbere Joseph Kabila yagaragayemo kuva yagera i Goma

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya igikorwa cya mbere Joseph Kabila yagaragayemo kuva yagera i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamaze kugera mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, yakiriye Inama y’Amadini n’Amatorero.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025 nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ihuriro AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Mu butumwa bwa Lawrence Kanyuka yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yagize ati “Perezida w’icyubahiro Joseph Kabira muri aka kanya yakiriye Inama y’Amatorere muri Kinyogote.”

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse muri iki Gihugu mu Mujyi wa Goma mu minsi micye ishize, aho amakuru y’igaruka rye yemejwe na AFC/M23 mu rukerera rwo ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Uyu munyapolitiki wari umaze igihe ari mu buhungiro, yagarutse muri DRC nyuma yo kugeza ku Banyekongo ijambo risubiza Leta y’iki Gihugu yamaze gufata icyemezo cyo kumwambura ubudahangarwa nk’uwabaye Umukuru w’Igihugu imushinja ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi, iby’intambara n’ibyasiye inyokomuntu, bishingiye ku kuba ashinjwa gufasha umutwe wa M23.

Joseph Kabila utarakunze gutangaza byinshi, yanenze ubutegetsi bwamusimbuye buyobowe na Felix Tshisekedi, aho yasabye Abanyekongo bose guhaguruka kugira ngo bagire ubutegetsi bushikamye.

Mu bikorwa byamujyanye i Goma, biteganyijwe ko Joseph Kabila azakira amatsinda atandukanye arimo abanyamadini n’amatorero yakiriye uyu munsi ndetse na Sosiyete Sivile kimwe n’amatsinda y’urubyiruko, kugira ngo akusanye ibitekerezo.

Umuwe mu bayobozi bari hafi ya Kabila, yagize ati “Agomba kumva ibitekerezo byabo, ari mu rugendo rugamije gushaka umuti urambye, rero ni ngombwa ko yumva buri wese, abantu bakavuga ikibari ku mutima.”

Joseph Kabila yatangiye kwakira abo bagomba kuganira

Hari n’itangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − ten =

Previous Post

Breaking: Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwatanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara muri Gaza

Next Post

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zongeye gusasa inzobe mu nama y’iminsi itatu

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zongeye gusasa inzobe mu nama y’iminsi itatu

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zongeye gusasa inzobe mu nama y’iminsi itatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.