Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya igikorwa cya mbere Joseph Kabila yagaragayemo kuva yagera i Goma

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya igikorwa cya mbere Joseph Kabila yagaragayemo kuva yagera i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamaze kugera mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, yakiriye Inama y’Amadini n’Amatorero.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025 nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ihuriro AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Mu butumwa bwa Lawrence Kanyuka yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yagize ati “Perezida w’icyubahiro Joseph Kabira muri aka kanya yakiriye Inama y’Amatorere muri Kinyogote.”

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse muri iki Gihugu mu Mujyi wa Goma mu minsi micye ishize, aho amakuru y’igaruka rye yemejwe na AFC/M23 mu rukerera rwo ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Uyu munyapolitiki wari umaze igihe ari mu buhungiro, yagarutse muri DRC nyuma yo kugeza ku Banyekongo ijambo risubiza Leta y’iki Gihugu yamaze gufata icyemezo cyo kumwambura ubudahangarwa nk’uwabaye Umukuru w’Igihugu imushinja ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi, iby’intambara n’ibyasiye inyokomuntu, bishingiye ku kuba ashinjwa gufasha umutwe wa M23.

Joseph Kabila utarakunze gutangaza byinshi, yanenze ubutegetsi bwamusimbuye buyobowe na Felix Tshisekedi, aho yasabye Abanyekongo bose guhaguruka kugira ngo bagire ubutegetsi bushikamye.

Mu bikorwa byamujyanye i Goma, biteganyijwe ko Joseph Kabila azakira amatsinda atandukanye arimo abanyamadini n’amatorero yakiriye uyu munsi ndetse na Sosiyete Sivile kimwe n’amatsinda y’urubyiruko, kugira ngo akusanye ibitekerezo.

Umuwe mu bayobozi bari hafi ya Kabila, yagize ati “Agomba kumva ibitekerezo byabo, ari mu rugendo rugamije gushaka umuti urambye, rero ni ngombwa ko yumva buri wese, abantu bakavuga ikibari ku mutima.”

Joseph Kabila yatangiye kwakira abo bagomba kuganira

Hari n’itangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + thirteen =

Previous Post

Breaking: Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwatanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara muri Gaza

Next Post

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zongeye gusasa inzobe mu nama y’iminsi itatu

Related Posts

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuryango w’Abibumbye watabarije abatuye Isi bugarijwe n’ubukene ndetse ababarirwa muri miliyari enye, bakaba batabasha kugerwaho na serivisi zibakuru mu bukene...

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zongeye gusasa inzobe mu nama y’iminsi itatu

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zongeye gusasa inzobe mu nama y’iminsi itatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.