Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impinduka zakozwe mu Nzego Nkuru zirimo iz’abayobozi batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya impinduka zakozwe mu Nzego Nkuru zirimo iz’abayobozi batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo wasimbuye Nyirishema Richard wari umazeho amezi ane, ndetse Maj Gen Joseph Nzabamwita wasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.

Ni impinduka zakozwe mu Nzego Nkuru z’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, nk’uko bikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Muri Guverinoma hinjiyemo abayobozi batatu bashya, barimo Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, akaba yagizwe Minisitiri wa Siporo.

Muri iyi Minisiteri ya Siporo kandi, Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta, aho yari asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Iterambere rya Siporo.

Nanone muri Guverinoma, hinjiyemo Godfrey Kabera, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta.

Godfrey Kabera wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yasimbuye Richard Tusabe.

Abandi bayobozi bashyizwe mu myanya, barimo Maj Gen Joseph Nzabamwita wari umaze amezi atandatu agizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika (OTP) akaba yaranigeze kuba Umuvugizi wa RDF, ubu wasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.

Parfait Busabizwa wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo.

Lambert Dushimimana wari uherutse gukurwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.

Amb. Vincent Karega wigeze guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga, yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe akarere k’Ibiyaga Bigari. Naho Festus Bizima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal.

Ni mu gihe kandi Francis Gatare wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagizwe Umujyanama Wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.

Eng. Richard Nyirishema wari umaze amezi ane ari Minisitiri wa Siporo, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.

Naho Jean Claude Musabyimana wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, we yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, asimbura Charles Munyaneza wari umaze igihe kinini kuri uyu mwanya.

Hari kandi Francois Regis wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, akaba yari aherutse no gutandukana n’Ikibe ya Simba FC yo muri Tanzania ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru (CEO), we wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, aho yasimbuye Nelly Mukazayire wabaye Minisitiri.

Brave Ngabo wari umaze amezi ane agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, aho yasimbuye Parfait Busabizwa wagizwe Ambasaderi muri Congo Brazzaville.

Naho Ariane Zingiro, akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN, inshingano yasimbuyeho Godfrey Kabera, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta.

Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo
Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS
Godfrey Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta
Maj Gen Joseph Nzabamwita yasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 6 =

Previous Post

S.Africa: Umugabo yishe umugore babyaranye n’umwana wabo nyuma y’iminsi micye undi abikoze

Next Post

Rwamagana: Igikekwa ku mugore basanze yapfuye nyuma y’iminsi itatu yimukanye n’umugabo we

Related Posts

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

IZIHERUKA

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw
MU RWANDA

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Igikekwa ku mugore basanze yapfuye nyuma y’iminsi itatu yimukanye n’umugabo we

Rwamagana: Igikekwa ku mugore basanze yapfuye nyuma y’iminsi itatu yimukanye n’umugabo we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.