Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo wasimbuye Nyirishema Richard wari umazeho amezi ane, ndetse Maj Gen Joseph Nzabamwita wasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.
Ni impinduka zakozwe mu Nzego Nkuru z’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, nk’uko bikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Muri Guverinoma hinjiyemo abayobozi batatu bashya, barimo Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, akaba yagizwe Minisitiri wa Siporo.
Muri iyi Minisiteri ya Siporo kandi, Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta, aho yari asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Iterambere rya Siporo.
Nanone muri Guverinoma, hinjiyemo Godfrey Kabera, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta.
Godfrey Kabera wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yasimbuye Richard Tusabe.
Abandi bayobozi bashyizwe mu myanya, barimo Maj Gen Joseph Nzabamwita wari umaze amezi atandatu agizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika (OTP) akaba yaranigeze kuba Umuvugizi wa RDF, ubu wasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.
Parfait Busabizwa wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo.
Lambert Dushimimana wari uherutse gukurwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.
Amb. Vincent Karega wigeze guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga, yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe akarere k’Ibiyaga Bigari. Naho Festus Bizima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal.
Ni mu gihe kandi Francis Gatare wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagizwe Umujyanama Wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.
Eng. Richard Nyirishema wari umaze amezi ane ari Minisitiri wa Siporo, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.
Naho Jean Claude Musabyimana wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, we yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, asimbura Charles Munyaneza wari umaze igihe kinini kuri uyu mwanya.
Hari kandi Francois Regis wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, akaba yari aherutse no gutandukana n’Ikibe ya Simba FC yo muri Tanzania ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru (CEO), we wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, aho yasimbuye Nelly Mukazayire wabaye Minisitiri.
Brave Ngabo wari umaze amezi ane agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, aho yasimbuye Parfait Busabizwa wagizwe Ambasaderi muri Congo Brazzaville.
Naho Ariane Zingiro, akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN, inshingano yasimbuyeho Godfrey Kabera, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta.
RADIOTV10