Nyuma yuko Imiryango ya EAC na SADC ihurije hamwe ibiganiro byo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagiye kubaho impinduka mu biganiro, zatumye Angola nk’Igihugu cyari kimaze igihe ari Umuhuza mu by’u Rwanda na DRC, kitazakomeza izi nshingano.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, hateganyijwe Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yiga ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni inama igiye guterana nyuma yuko habaye indi nk’iyi yabaye tariki 24 Gashyantare 2025 yashyizeho abahuza muri ibi bibazo, ari bo Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wayohoye Kenya, ndetse na Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwereranw w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko aba bahuza batatu bashobora kuzongerwaho undi umwe wa kane.
Yavuze ko aba ari bo bagiye kuyobora ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, nyuma yuko bihujwe aho kugira ngo habeho ibitatanye.
Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko aya mahirwe mashya azatuma uyu mwaka wa 2025 utanga icyerekezo mu biganiro byo gushaka umuti w’ibibazo biri muri Congo.
Ati “Cyane cyane ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo na M23 ndetse no gukomeza ibiganiro byari bihari hagati y’u Rwanda na Guverinoma ya Congo bishingiye cyane cyane ku mutekano wacu w’u Rwanda.”
Angola ntikiri umuhuza w’u Rwanda na DRC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko ibiganiro by’i Luanda muri Angola byahuzaga u Rwanda na DRC, bitakiriho nyuma yuko habayeho kubihuza.
Ati “Nk’uko byagaragaye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Dar es Salaam ku itariki ya 08 z’ukwa kabiri, ibiganiro bya Luanda n’ibiganiro bya Nairobi byarahujwe bigirwa ikiganiro kimwe. Ubu nta biganiro bya Luanda bigihari, nta biganiro bya Nairobi bigihari.”
Ibiganiro bya Luanda, byari iby’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho iby’i Nairobi bikaba byari iby’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byahuzaga Guverinoma ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Bariya bahuza batatu bashyizweho ndetse n’undi umwe ushobora kuzashyirwaho, bazakora ku mabwiriza bazahabwa n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, ari na we Perezida wa Angola, João Lourenço.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola, byashyize hanze itangazo rivuga ko iki Gihugu cyahagaritse inshingano zo kuba umuhuza.
Iri tangazo rivuga ko kuva Angola yahabwa izi nshingano zo kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na Congo, hari intambwe yatewe, nko kuba mu kwezi k’Ukuboza 2024 Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yarageze ku myanzuro irimo gusenya umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda, ndetse no kuba u Rwanda na rwo rwakuraho ingamba rwashyizeho z’ubwirinzi.
Angola yavuze ko yakoresheje imbaraga zose zishoboka ndetse n’ubushobozi bushoboka mu kubahiriza izi nshingano, yavuze ko nubwo hari hagezwe kuri biriya byemezo birimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda, hatabashije kuba inama yagombaga guhuza Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DRC yari kuba tariki 15 Ukuboza.
Perezidansi ya Angola ivuga ko nyuma yuko Perezida João Lourenço ahawe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ashyize imbere kubahiriza inshingano z’uyu Mugabane, ku buryo inshingano yari afite z’ubuhuza mu bibazo bya RDC, zizakomeza gukurikiranwa n’abahuza bashyizweho.
RADIOTV10