Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impinduka zigiye kuba mu biganiro by’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
24/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya impinduka zigiye kuba mu biganiro by’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Imiryango ya EAC na SADC ihurije hamwe ibiganiro byo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagiye kubaho impinduka mu biganiro, zatumye Angola nk’Igihugu cyari kimaze igihe ari Umuhuza mu by’u Rwanda na DRC, kitazakomeza izi nshingano.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, hateganyijwe Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yiga ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama igiye guterana nyuma yuko habaye indi nk’iyi yabaye tariki 24 Gashyantare 2025 yashyizeho abahuza muri ibi bibazo, ari bo Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wayohoye Kenya, ndetse na Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwereranw w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko aba bahuza batatu bashobora kuzongerwaho undi umwe wa kane.

Yavuze ko aba ari bo bagiye kuyobora ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, nyuma yuko bihujwe aho kugira ngo habeho ibitatanye.

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko aya mahirwe mashya azatuma uyu mwaka wa 2025 utanga icyerekezo mu biganiro byo gushaka umuti w’ibibazo biri muri Congo.

Ati “Cyane cyane ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo na M23 ndetse no gukomeza ibiganiro byari bihari hagati y’u Rwanda na Guverinoma ya Congo bishingiye cyane cyane ku mutekano wacu w’u Rwanda.”

 

Angola ntikiri umuhuza w’u Rwanda na DRC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko ibiganiro by’i Luanda muri Angola byahuzaga u Rwanda na DRC, bitakiriho nyuma yuko habayeho kubihuza.

Ati “Nk’uko byagaragaye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Dar es Salaam ku itariki ya 08 z’ukwa kabiri, ibiganiro bya Luanda n’ibiganiro bya Nairobi byarahujwe bigirwa ikiganiro kimwe. Ubu nta biganiro bya Luanda bigihari, nta biganiro bya Nairobi bigihari.”

Ibiganiro bya Luanda, byari iby’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho iby’i Nairobi bikaba byari iby’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byahuzaga Guverinoma ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Bariya bahuza batatu bashyizweho ndetse n’undi umwe ushobora kuzashyirwaho, bazakora ku mabwiriza bazahabwa n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, ari na we Perezida wa Angola, João Lourenço.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola, byashyize hanze itangazo rivuga ko iki Gihugu cyahagaritse inshingano zo kuba umuhuza.

Iri tangazo rivuga ko kuva Angola yahabwa izi nshingano zo kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na Congo, hari intambwe yatewe, nko kuba mu kwezi k’Ukuboza 2024 Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yarageze ku myanzuro irimo gusenya umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda, ndetse no kuba u Rwanda na rwo rwakuraho ingamba rwashyizeho z’ubwirinzi.

Angola yavuze ko yakoresheje imbaraga zose zishoboka ndetse n’ubushobozi bushoboka mu kubahiriza izi nshingano, yavuze ko nubwo hari hagezwe kuri biriya byemezo birimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda, hatabashije kuba inama yagombaga guhuza Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DRC yari kuba tariki 15 Ukuboza.

Perezidansi ya Angola ivuga ko nyuma yuko Perezida João Lourenço ahawe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ashyize imbere kubahiriza inshingano z’uyu Mugabane, ku buryo inshingano yari afite z’ubuhuza mu bibazo bya RDC, zizakomeza gukurikiranwa n’abahuza bashyizweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku biri gukorwa ku mubano warwo n’u Burundi bitanga icyizere

Next Post

Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

IZIHERUKA

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo
IBYAMAMARE

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23

Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.