Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya imyanya amakipe y’u Rwanda ariho mu irushanwa ry’imitwe y’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe

radiotv10by radiotv10
03/02/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Menya imyanya amakipe y’u Rwanda ariho mu irushanwa ry’imitwe y’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yitabiriye irushanwa rizwi nka SWAT Challenge riri kubera i Dubai, rihuza imitwe y’abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe mu gukoresha intwaro na tekiniki mu gucunga umutekano. Ku munsi wa kabiri w’irushanwa, Ikipe imwe muri abiri ya Polisi y’u Rwanda yari iri ku mwanya wa 8 mu makipe 103.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatandatu, mu gihe Polisi y’u Rwanda iryitabiriye ku nshuro ya kane, rikaba ryaratangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaye dusoje tariki 01 Gashyantare 2025, mu kigo cy’amahugurwa cy’ahitwa Al Ruwayyah mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Polisi y’u Rwanda ihagarariwe n’amakipe abiri mu makipe 103 ahagarariye inzego z’umutekano mu bihugu birenga 70 byo hirya no hino ku Isi, mu irushanwa rizamara iminsi itanu.

Aya makipe azagaragaza ubumenyi bwihariye mu myitozo itandukanye hagendewe ku bushobozi bw’umubiri, imbaraga no gukoresha igihe gito gishoboka cy’ubutabazi mu nyubako ndende cyangwa iminara, kunyura mu nzira z’inzitane no kumasha, hagamijwe kunoza imyiteguro mu kurwanya ibihungabanya umutekano.

Kuri iki cyumweru, tariki 02 Gashyantare, ari na wo munsi wa kabiri w’irushanwa, Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yaraye ku mwanya wa 8 mu makipe yose uko ari 103, n’amanota 183.

Ikipe ya kabiri y’u Rwanda iri ku mwanya wa 11 n’amanota 169, mu gihe ikipe yo mu Gihugu cy’u Bushinwa ari yo iyoboye urutonde n’amanota 200.

Mu mwaka ushize wa 2024, Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda ni zo zitwaye neza mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane (obstacle course), mu gihe ikipe ya Kabiri ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 6.

Iri rushanwa ribera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri uyu mwaka wa 2025, ribaye nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye irushanwa rya EAPCCO SWAT Challenge ku nshuro ya mbere ryaberaga mu Rwanda hagati ya 29-30 Mutarama, mu gihe cy’Inteko Rusange ya 26 y’Umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu 14.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Huye: Abarokotse bavuze ingaruka batewe n’icyemezo cy’umutungo banyazwe n’ubuyobozi

Next Post

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yagaragaje ibikwiye gutera ipfunwe ubutegetsi bwa Congo n’ababushyigikiye

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze uburyaya bwuzuye mu bitangazwa n’amahanga ku bibera muri Congo

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yagaragaje ibikwiye gutera ipfunwe ubutegetsi bwa Congo n’ababushyigikiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.