Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya imyanya amakipe y’u Rwanda ariho mu irushanwa ry’imitwe y’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe

radiotv10by radiotv10
03/02/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Menya imyanya amakipe y’u Rwanda ariho mu irushanwa ry’imitwe y’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yitabiriye irushanwa rizwi nka SWAT Challenge riri kubera i Dubai, rihuza imitwe y’abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe mu gukoresha intwaro na tekiniki mu gucunga umutekano. Ku munsi wa kabiri w’irushanwa, Ikipe imwe muri abiri ya Polisi y’u Rwanda yari iri ku mwanya wa 8 mu makipe 103.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatandatu, mu gihe Polisi y’u Rwanda iryitabiriye ku nshuro ya kane, rikaba ryaratangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaye dusoje tariki 01 Gashyantare 2025, mu kigo cy’amahugurwa cy’ahitwa Al Ruwayyah mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Polisi y’u Rwanda ihagarariwe n’amakipe abiri mu makipe 103 ahagarariye inzego z’umutekano mu bihugu birenga 70 byo hirya no hino ku Isi, mu irushanwa rizamara iminsi itanu.

Aya makipe azagaragaza ubumenyi bwihariye mu myitozo itandukanye hagendewe ku bushobozi bw’umubiri, imbaraga no gukoresha igihe gito gishoboka cy’ubutabazi mu nyubako ndende cyangwa iminara, kunyura mu nzira z’inzitane no kumasha, hagamijwe kunoza imyiteguro mu kurwanya ibihungabanya umutekano.

Kuri iki cyumweru, tariki 02 Gashyantare, ari na wo munsi wa kabiri w’irushanwa, Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yaraye ku mwanya wa 8 mu makipe yose uko ari 103, n’amanota 183.

Ikipe ya kabiri y’u Rwanda iri ku mwanya wa 11 n’amanota 169, mu gihe ikipe yo mu Gihugu cy’u Bushinwa ari yo iyoboye urutonde n’amanota 200.

Mu mwaka ushize wa 2024, Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda ni zo zitwaye neza mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane (obstacle course), mu gihe ikipe ya Kabiri ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 6.

Iri rushanwa ribera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri uyu mwaka wa 2025, ribaye nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye irushanwa rya EAPCCO SWAT Challenge ku nshuro ya mbere ryaberaga mu Rwanda hagati ya 29-30 Mutarama, mu gihe cy’Inteko Rusange ya 26 y’Umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu 14.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Huye: Abarokotse bavuze ingaruka batewe n’icyemezo cy’umutungo banyazwe n’ubuyobozi

Next Post

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yagaragaje ibikwiye gutera ipfunwe ubutegetsi bwa Congo n’ababushyigikiye

Related Posts

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze uburyaya bwuzuye mu bitangazwa n’amahanga ku bibera muri Congo

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yagaragaje ibikwiye gutera ipfunwe ubutegetsi bwa Congo n’ababushyigikiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.