Polisi y’u Rwanda yitabiriye irushanwa ry’Abapolisi kabuhariwe baturutse mu Bihugu bitandukanye, bahatanye mu byiciro binyuranye by’imyitozo birimo icyo Ikipe imwe ya RNP yegukanyemo umwanya wa mbere.
Aya marushanwa y’iminsi itanu, yabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ahuza Abapolisi bo mu matsinda azwiho ubuhanga budasanzwe mu guhangana n’iterabwoba, mu bikorwa bizwi nka SWAT (Special Weapons And Tactics)
Muri aya marushanwa yatangiye ku wa Gatandatu tariki 03 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’amakipe abiri ari yo RNP SWAT-1 na RNP SWAT-2.
Aya marushanwa y’imyitozo aba mu byiciro bitandukanye, yitabiriwe n’amakipe 73 ya Polisi z’Ibihugu bitandukanye ku Isi; ku Mugabane wa Afurika, u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru na Amerika y’Amajyepfo
Mu cyiciro cy’umwitozo wo kunyura mu nzitane (Obstacle course), RNP SWAT-1 yaje ku mwanya wa mbere, naho RNP SWAT-2 yo iza ku mwanya wa gatandatu.
Ni mu gihe ku rutonde rusange mu irushanwa ryose; RNP SWAT-1 yaje ku mwanya wa 12, naho RNP SWAT-2 iza ku mwanya wa 19.
Ni ku nshuro ya gatatu amakipe ya Polisi y’u Rwanda yitabira iri rushanwa ngarukamwaka, rirangwa no kugaragaza ubuhanga mu gutekereza, kurasa ku ntego hamwe n’imbaraga z’umubiri.
Iri rushanwa ritegurwa hagamijwe guteza imbere kungurana ubuhanga n’ubunararibonye hagati y’Ibihugu bihagararirwa n’amakipe atandukanye ku rwego Mpuzamahanga.
Iri rushanwa rifatwa kandi nk’urubuga mpuzamahanga rwo gushimangira ubufatanye hagati y’amakipe yose aryitabira hagamijwe kurushaho kunoza imikorere.
Buri mwaka, amakipe ya SWAT ku isi yose, ahurira mu kigo cy’amahugurwa giherereye i Dubai, kugira ngo bahatane mu byiciro bitandukanye bijyanye n’amayeri n’ibikorwa byo guhangana n’ibitero by’iterabwoba, gutabara abafatiwe mu bitero, kurira no kumanuka iminara no kunyura mu nzitizi.
RADIOTV10