Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya inama igirwa Leta mu guca intege igipimo cyo kunywa inzoga mu Rwanda gikomeje kuzamuka

radiotv10by radiotv10
01/07/2024
in MU RWANDA
0
Menya inama igirwa Leta mu guca intege igipimo cyo kunywa inzoga mu Rwanda gikomeje kuzamuka
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe hakomeje ubukanguramaba bugamije gukangurira abanywa inzoga, kutarengera, inzobere zigira inama Guverinoma gushyiraho politiki yo kongera imisoro ku binyobwa bisembuye n’itabi, ndetse no kurushaho gushora imari mu bikorwa byo kwirinda ubusinzi no kwita ku babaswe n’ibiyobyabwenge.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge, ni kimwe mu bihangayikishije mu Rwanda by’umwihariko bigaragara mu bakiri bato, aho ubushakashatsi bwa RBC bwakorewe ku bantu 3 301 bari hagati y’imyaka 13 na 24, bwagaragaje ko 28,5% banyoye ku biyobabwenge birimo; Urumogi, itabi ry’isigara na Cocaine.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC- United Nations Office on Drugs and Crime) ryagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango mugari.

Ni mu gihe tariki 26 Kamena ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubucuruzi butemewe, aho kuri iyi nshuro wari ufite insanganyamatsiko igira iti “The evidence is clear: invest in prevention.” Cyangwa se “Birigaragaza: Mushore imari mu gukumira.”

Ubu bukanguramaba bugamije guhangana n’ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, zirimo n’urugomo, ndetse n’ibibazo byibasira ubuzima bwo mu mutwe, aho inzego zose zasabwe guhuza imbaraga mu guhangana n’iki kibazo.

Aline Flora Nakuzwe; Umuyobozi w’Ikigo Icyizere Psychotherapeutic Center cyo mu Ishuri ry’Ibitaro bya Ndera bivura ibibazo byo mu Mutwe, yavuze ko ubusinzi n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, bikomeje kugira ingaruka cyane mu rubyiruko.

Ati “Benshi batangira kunywa ibisindisha kuko ari ibintu byemewe mu muryango mugari kandi bidashyirwaho imbibi. Ariko uko umuntu akomeza kunywa, bigenda bimugira imbata, bikarangira bimuzaniye ibibazo byo mu mutwe.”

Yakomeje agira ati “Kubatwa n’ibiyobyabwenge bigaragazwa no kunywa byinshi. Urugero nk’igihe umuntu yamaraga isaha imwe anywa inzoga, atangira kumara nk’amasaha atanu cyangwa arenga […] iyi myitwarire igaragaza uko umuntu yabaye imbata y’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyarwanda ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ADOR- Anti-Drug Organization Rwanda), Bagambambake Mudashishwa; yabwiye ikinyamakuru The New Times ko kunywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge bitera ibibazo byo mu mutwe nk’ihungabana ndetse n’agahinda gakabije.

Ati “Kubatwa n’ibiyobyabwenge bitera ibibazo byo mu mutwe, kandi iyo atavuriwe ku gihe, bikarangira bimuteye ihungabana. Twiyemeje gutanga amahugurwa ndetse n’ubukangurambaga ku ngamba zatanga umusaruro mu kuvura ibyo bibazo.”

Yakomeje agira ati “Intego yacu ni ukuzamura ubumenyi ku baganga b’ibibazo byo mu mutwe n’abatanga ubujyanama kuri byo, ku buryo bafasha abantu bafite ibibazo byo kubatwa n’ibiyobyabwenge.”

 

Leta iragirwa inama yo kongera imisoro

Emmanuel Nshimiyimana, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango  utanga ubujyanama ku rubyiruko (YOMADO- Youth Mentoring Agents for Development Organisation), yavuze ko zimwe mu ngaruka z’ibiyobyabwenge n’ubusinzi, zirimo ubushobozi bw’amafaranga menshi atangwa mu kugarura ku murongo ababaswe nabyo, ndetse n’izamuka ry’imibare y’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Ati “Ibiyobyabwenge by’umwihariko ibisindisha, bikomeje kwiyongera mu rubyiruko, bigatuma umuntu agira ibibazo ndetse n’ubushomeri. Ibi ntabwo bigira ingaruka ku muntu ku giti cye, ahubwo no ku muryango mugari kuko byongera ibigo byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ndetse bikazamura n’inda ziterwa abangavu.”

Arongera ati “Gukemura amakimbirane mu miryango ni ingenzi cyane mu guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Kugira umuryango utekanye, ndetse no kongera ibiganiro, byagabanya ingaruka mu rubyiruko.”

Nshimiyimana yagiriye inama Guverinoma y’u Rwanda gufata ingamba zikomeye zirimo kongera imisoro ku binyobwa bisembuye ndetse n’itabi, kugira ngo hagabanywe igipimo cy’ibinyobwa, ubundi hakabaho no kongera imbaraga muri gahunda zo kugarura ku murongo ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Guverinoma igomba gukaza ingamba zayo mu guhangana n’ibiyobyabwenge, yongera imisoro ku binyobwa bisembuye nk’inzoga n’itabi. Ubu buryo ntabwo ari bwo bwonyine bwaca intege iki kibazo, ahubwo hakwiye no kongerwa gushorwa imari muri gahunda zo gukumira no mu nyigisho zihabwa ababaswe n’ibiyobyabwenge.”

Yanagiriye inama Leta kandi gukomeza kongera imbaraga mu guhanga imirimo n’amahirwe y’urubyiruko kugira ngo rubona imirimo rukora, kuko iyo rufite ibyo rukora rutabona umwanya wo kujya mu biyobyabwenge n’ubusinzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Expo y’Abanya-Egypt izanye udushya turimo akazasigira ‘couples’ ebyiri kuzajya kugirira ibihe byiza mu Misiri

Next Post

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Umwami wa Maroc wapfushije umubyeyi

Related Posts

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Umwami wa Maroc wapfushije umubyeyi

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Umwami wa Maroc wapfushije umubyeyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.