Mu gihe hakomeje ubukanguramaba bugamije gukangurira abanywa inzoga, kutarengera, inzobere zigira inama Guverinoma gushyiraho politiki yo kongera imisoro ku binyobwa bisembuye n’itabi, ndetse no kurushaho gushora imari mu bikorwa byo kwirinda ubusinzi no kwita ku babaswe n’ibiyobyabwenge.
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge, ni kimwe mu bihangayikishije mu Rwanda by’umwihariko bigaragara mu bakiri bato, aho ubushakashatsi bwa RBC bwakorewe ku bantu 3 301 bari hagati y’imyaka 13 na 24, bwagaragaje ko 28,5% banyoye ku biyobabwenge birimo; Urumogi, itabi ry’isigara na Cocaine.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC- United Nations Office on Drugs and Crime) ryagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango mugari.
Ni mu gihe tariki 26 Kamena ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubucuruzi butemewe, aho kuri iyi nshuro wari ufite insanganyamatsiko igira iti “The evidence is clear: invest in prevention.” Cyangwa se “Birigaragaza: Mushore imari mu gukumira.”
Ubu bukanguramaba bugamije guhangana n’ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, zirimo n’urugomo, ndetse n’ibibazo byibasira ubuzima bwo mu mutwe, aho inzego zose zasabwe guhuza imbaraga mu guhangana n’iki kibazo.
Aline Flora Nakuzwe; Umuyobozi w’Ikigo Icyizere Psychotherapeutic Center cyo mu Ishuri ry’Ibitaro bya Ndera bivura ibibazo byo mu Mutwe, yavuze ko ubusinzi n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, bikomeje kugira ingaruka cyane mu rubyiruko.
Ati “Benshi batangira kunywa ibisindisha kuko ari ibintu byemewe mu muryango mugari kandi bidashyirwaho imbibi. Ariko uko umuntu akomeza kunywa, bigenda bimugira imbata, bikarangira bimuzaniye ibibazo byo mu mutwe.”
Yakomeje agira ati “Kubatwa n’ibiyobyabwenge bigaragazwa no kunywa byinshi. Urugero nk’igihe umuntu yamaraga isaha imwe anywa inzoga, atangira kumara nk’amasaha atanu cyangwa arenga […] iyi myitwarire igaragaza uko umuntu yabaye imbata y’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyarwanda ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ADOR- Anti-Drug Organization Rwanda), Bagambambake Mudashishwa; yabwiye ikinyamakuru The New Times ko kunywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge bitera ibibazo byo mu mutwe nk’ihungabana ndetse n’agahinda gakabije.
Ati “Kubatwa n’ibiyobyabwenge bitera ibibazo byo mu mutwe, kandi iyo atavuriwe ku gihe, bikarangira bimuteye ihungabana. Twiyemeje gutanga amahugurwa ndetse n’ubukangurambaga ku ngamba zatanga umusaruro mu kuvura ibyo bibazo.”
Yakomeje agira ati “Intego yacu ni ukuzamura ubumenyi ku baganga b’ibibazo byo mu mutwe n’abatanga ubujyanama kuri byo, ku buryo bafasha abantu bafite ibibazo byo kubatwa n’ibiyobyabwenge.”
Leta iragirwa inama yo kongera imisoro
Emmanuel Nshimiyimana, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango utanga ubujyanama ku rubyiruko (YOMADO- Youth Mentoring Agents for Development Organisation), yavuze ko zimwe mu ngaruka z’ibiyobyabwenge n’ubusinzi, zirimo ubushobozi bw’amafaranga menshi atangwa mu kugarura ku murongo ababaswe nabyo, ndetse n’izamuka ry’imibare y’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.
Ati “Ibiyobyabwenge by’umwihariko ibisindisha, bikomeje kwiyongera mu rubyiruko, bigatuma umuntu agira ibibazo ndetse n’ubushomeri. Ibi ntabwo bigira ingaruka ku muntu ku giti cye, ahubwo no ku muryango mugari kuko byongera ibigo byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ndetse bikazamura n’inda ziterwa abangavu.”
Arongera ati “Gukemura amakimbirane mu miryango ni ingenzi cyane mu guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Kugira umuryango utekanye, ndetse no kongera ibiganiro, byagabanya ingaruka mu rubyiruko.”
Nshimiyimana yagiriye inama Guverinoma y’u Rwanda gufata ingamba zikomeye zirimo kongera imisoro ku binyobwa bisembuye ndetse n’itabi, kugira ngo hagabanywe igipimo cy’ibinyobwa, ubundi hakabaho no kongera imbaraga muri gahunda zo kugarura ku murongo ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Guverinoma igomba gukaza ingamba zayo mu guhangana n’ibiyobyabwenge, yongera imisoro ku binyobwa bisembuye nk’inzoga n’itabi. Ubu buryo ntabwo ari bwo bwonyine bwaca intege iki kibazo, ahubwo hakwiye no kongerwa gushorwa imari muri gahunda zo gukumira no mu nyigisho zihabwa ababaswe n’ibiyobyabwenge.”
Yanagiriye inama Leta kandi gukomeza kongera imbaraga mu guhanga imirimo n’amahirwe y’urubyiruko kugira ngo rubona imirimo rukora, kuko iyo rufite ibyo rukora rutabona umwanya wo kujya mu biyobyabwenge n’ubusinzi.
RADIOTV10