Menya indege ya RwandAir yakoze urugendo rwa mbere Kigali-London ntahandi iciye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosieye y’u Rwanda y’Ingendo zo mu kirere, RwandAir yakoze urugendo rwa mbere ruva Kigali rwerecyeza i London mu Bwongereza ntahandi inyuze, rwafunguwe n’Indege nini ya Airbus yiswe Ubumwe.

Ubusanzwe abakoraga ingendo zerecyeza i London bavuye mu Rwanda, babanzaga kunyura mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles, ubu bikaba byahindutse kuko bazajya bava Kigali bagahita bajya London.

Izindi Nkuru

Indege ya mbere yakoze uru rugendo, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ifata ikirere yerecyeza i London mu Bwongereza ntahandi inyuze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Ubutumwa dukesha RwandAir, bwatambutse kuri Twitter, buherekejwe n’amafoto y’indege nini iri kwinjiramo abagenzi, kugira ngo ifate ikirere yerecyeza i London.

Ubu butumwa bugira buti “Urugendo rwacu rufungura ingendo zerecyeza i London ziturutse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali.”

Nyuma y’amasaha macye, RwandAir yashyize ubundi butumwa kuri Twitter, buvuga ko iyi ndege yageze i London amahoro.

Ubu butumwa buherekejwe n’amashusho y’indege yururuka ku kibuga cy’Indege, bugira buti “Indege ifungura ingendo zijya London ntahandi ihagaze, yaguye ku Kibuga cy’Indege Heathrow mu gitondo cya kare.”

Indege nini yo mu bwoko buzwi nka Airbus A330-300 yiswe Ubumwe, ikaba ari imwe mu ndege nini za RwandAir ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 250 bakagenda bisanzuye, ni yo yakoze uru rugendo rwa mbere.

Ubuyobozi bwa RwandAir, butangaza ko indege z’iyi sosiyete zizajya zikora ingendo Kigali-London inshuro enye (4) mu cyumweru.

Abagenzi bakoze uru rugendo rwa mbere

RADIOTV10

Comments 1

  1. Akuzwiteka Aphrodis says:

    Beautiful country

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru