Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya ingano y’ibiryo bipfa ubusa ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko

radiotv10by radiotv10
15/04/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Menya ingano y’ibiryo bipfa ubusa ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko
Share on FacebookShare on Twitter

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye y’igipimo cy’ibiribwa bipfa ubusa, igaragaza ko ikigereranyo cy’ibiribwa buri muntu utuye Isi apfusha ubusa buri mwaka, ari ibilo 79, mu gihe ibipfa ubusa byose ari toni miliyari 1, naho mu Rwanda bikaba toni miliyoni 1,9; mu gihe ho buri muntu apfusha ubusa ibilo 141.

Ni raporo yiswe ‘Food Waste Index Report’ y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, aho yatangiye gushyirwa hanze mu mwaka wa 2021, ikaba ifite intego yo kugabanya nibura kugeza kuri 1/2 cy’ibiribwa bipfa ubusa mu mwaka wa 2030.

Iyi raporo y’uyu mwaka wa 2024 igaragaza ko Toni miliyari 1,05 z’ibiribwa byapfuye ubusa bingana na 1/5 (19%) by’ibiribwa biba byamaze gutegurwa ngo biribwe, ariko bigapfa ubusa mu maguriro, ahacururizwa ibiribwa ndetse no mu ngo.

Iyi raporo igira iti “Ibyo byiyongera kuri 13% by’igihombo cy’ibiribwa ku Isi byangirikira mu rugendo rwo kubyongerera agaciro.”

Nanone kandi iyi Raporo igaragaza ko ibiribwa byinshi muri ibi bipfa ubusa, ari ibipfira ubusa mu ngo, aho buri mwaka nibura ibipfira ubusa mu ngo ari toni miliyoni 631 buri mwaka, bingana na 60% y’ibiryo bipfa ubusa byose.

Naho ibiribwa bipfira ubusa ahatangirwa serivisi zo kubicuruza, bingana na toni 290, mu gihe ibipfira mu bubiko ari toni 131.

Iyi raporo ikagira iti “Ibi biri kuba mu gihe abantu miliyoni 783 bafite ikibazo cy’inzara, kandi 1/3 cy’ikiremwamuntu kikaba gifite ikibazo cyo kutihaza mu biribwa, nanone kandi abana miliyoni 150 bari munsi y’imyaka itanu bakaba bafite ikibazo cy’igwingira kubera kubura imirire yuzuye.”

Uru rwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe Ibidukikije, rukomeza rugira ruti “Igihomba cy’ibiribwa bitanga hagati ya 8% na 10% by’ibyuka bihumanya ikirere, bikaba bikubye hafi inshuro eshanu z’ibyuka biva mu by’indege.”

 

Mu Rwanda byifashe gute?

Raporo igaragaza kandi ko mu Rwanda buri muntu apfusha ubusa ibiryo bingana n’ibilo 141 buri mwaka, aho habarwa toni 1 937 761 z’ibiryo bipfa ubusa mu Gihugu hose.

Gusa iyi mibare yagiye igabanuka, kuko mu mwaka wa 2021, habarwaga ibiryo bingana na toni 2 075 405 byapfuye ubusa muri uwo mwaka, aho nibura buri muntu yabarirwaga ibilo 164 by’ibiryo apfusha ubusa ku mwaka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, muri 2022 cyatangaje ko hejuru ya 40% y’ibiribwa byatunganyijwe bipfa ubusa mu Rwanda.

Ingano y’ibi biribwa bipfa ubusa, ingana na 21% by’ingano y’umusaruro ushobora kuva ku butaka buhingwa mu Rwanda hose.

Nanone kandi byagaragaye ko ibiribwa bipfa ubusa bigira uruhare rwa 16% by’ibyuka bihumanya ikirere mu Rwanda.

Nubwo hagaragara igipimo nk’iki cy’ibiryo bipfa ubusa mu Rwanda, habarwa abantu 18% bafite ikibazo cyo kutihaza mu biribwa nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − twelve =

Previous Post

Iburasirazuba: Abatwara ibinyabiziga bahishuye icyo babona gisa nk’ikibagiranye

Next Post

Muhanga: Uko byagenze ngo Umupolisi arase ukekwaho ubujura agahita apfa

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Uko byagenze ngo Umupolisi arase ukekwaho ubujura agahita apfa

Muhanga: Uko byagenze ngo Umupolisi arase ukekwaho ubujura agahita apfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.