Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije inshingano z’Umukuru w’Umudugudu, umwe mu bayobozi baherutse gutorwa mu matora y’inzego z’ibanze, zirimo kuba ashinzwe kwita ku bibazo by’imbonezamubano n’umuco.
Mu butumwa iyi Minisiteri yashyize hanze, yagaragaje ko Umukuru w’Umudugudu afite inshingano zo kuyobora Umudugudu no kwita ku ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za Komite Nyobozi yawo.
Mu nshingano ze kandi harimo guhuza ibikorwa bya Komite Nyobozi y’Umudugudu, gutumira no kuyobora inama zayo, ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe na Njyanama y’Umudugudu.
Umukuru w’Umudugudu ashinzwe kandi kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa politiki na gahunda za Leta, kwita ku bibazo by’imbonezamubano n’umuco, ndetse no kwitabira inama ziteganywa n’amategeko cyangwa izitumijwe n’inzego zisumbuye.
Ikindi gikorwa agomba kwitaho ni ugutanga raporo z’ibikorwa by’Umudugudu ku buyobozi bw’Akagari, kugira ngo bukurikirane ibikorerwamo n’ibibazo bihari.
Izi nshingano zigaragaza uruhare Umukuru w’Umudugudu afite mu miyoborere y’inzego z’ibanze, kuko ari umwe mu bayobozi begereye abaturage kandi bashinzwe guhuza ibikorwa by’ubuyobozi n’abaturage.
Amatora y’abayobozi b’Imidugudu mu Rwanda yabaye ku wa 24 Ukwakira 2026, aho muri buri Mudugudu hatowe Komite Nyobozi igizwe n’abantu batanu.
Abo ni Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe umutekano n’abinjira n’abasohoka, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imbonezamubano, ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage ndetse n’ushinzwe iterambere.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko aya matora yitabiriwe ku gipimo cya 93,3% by’Imidugudu yose yo mu Gihugu.
U Rwanda rufite imidugudu 14 837, ari na yo igize urwego rw’ibanze rwegereye abaturage kurusha izindi.
RADIOTV10