Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, cyatangaje ko serivisi zirimo izo kugabanyamo ubutaka ibice cyangwa kubuhuza ndetse no gukosoza ubuso, zitazongera gusabwa hakoreshejwe impapuro, ahubwo ko na zo ubu zisabirwa ku rubuga Irembo.
Byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka NLA (National Land Authority) mu itangazo cyashyize hanze, rigaragaza izi serivisi zongerewe mu zizajya zisabwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iri tangazo rigira riti “Mu rwego rwo kunoza no kwihutisha itangwa rya serivisi z’ubutaka, Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Ubutaka ku bufatanye n’Irembo, kiramenyesha abasaba serivisi zijyanye n’impinduka ku bipimo
by’ubutaka ari zo kugabanyamo ubutaka ibice, guhuza ubutaka, gukosora ubuso ndetse no kwandikisha isangiramutungo ku nyubako no gucamo ibice byihariwe, ko zitazongera gusabwa binyuze mu buryo bw’impapuro bashyikiriza dosiye Umurenge cyangwa Akarere.”
Iri tangazo bigaragara ko ryanditswe tariki 23 Kanama 2024, rikomeza rigira riti “Kuva ubu usaba serivisi zavuzwe haruguru azajya azisaba aciye ku rubuga rw Irembo (https://irembo.gov.rw) ahitemo umuhanga mu gufata ibipimo by’ubutaka, maze nyuma yo gupima ubutaka umuhanga mu gufata ibipimo by’ubutaka azajya ahita yohereza dosiye muri Rejisitiri yUbutaka (Land Administration Information System) mu mwanya w’usaba.”
NLA ikomeza ivuga ko dosiye isaba nimara gukorwa n’abakozi babishinzwe no kwemezwa n’Umubitsi w’Inyandikompamo z’Ubutaka, uwasabye serivisi azajya ahabwa ubutumwa kuri telefoni ngendanwa cyangwa kuri emeyili ye amenyeshwa ko serivisi yasabye yayihawe n’aho ashobora kunyura kugira ngo asohore icyangombwa cy ubutaka koranabuhanga.
Iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, kinamenyesha abasaba serivisi yo guhuza ubutaka (Land merge) ko bo bashobora kubyikorera baciye ku rubuga rw’Irembo bidasabye ko bifashisha abandi bantu.
RADIOTV10