Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Gen.Patrick Nyamvumba na Teta Gisa Rwigema

radiotv10by radiotv10
28/02/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Gen.Patrick Nyamvumba na Teta Gisa Rwigema
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru wa RDF; wagizwe Ambasaderi muri Tanzania, na Teta Gisa Rwigema wagizwe Umuyobozi Mukuru muri MINAFFET ushinzwe Afurika.

Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare iyobowe na Perezida wa Repubilika Paul Kagame.

General Patrick Nyamvumba wigeze no kuba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, agiye guhagararira u Rwanda muri Tanzania, umwanya wanigeze kubamo Maj General Charles Karamba, ubu akaba aruhagarariye muri Ethiopia.

Mu bashyizwe mu myanya kandi, harimo Francis Kamanzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, asimbura Francis Gatare uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB.

Naho Fatou Harerimana wari umaze umwaka umwe agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, aho yari yasimbuye Maj Gen Charkes Karamba, ubu yahawe guhagararira u Rwanda muri Pakistan.

Benedicto Nshimiyimana yagizwe Umujyanama wa Minisitiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Hungary, naho Marie Grace Nyinawumuntu agirwa Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ushinzwe Ububanyi Mpuzamahanga bw’u Burayi na America.

Muri iyi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi, Teta Gisa Rwigema, umukobwa w’Intwari Gen Fred Gisa Rwigema, yagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Afurika.

Naho Virgile Rwanyagatre agirwa Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri, ushinzwe Asia, Pacific na Middle East, Olivier Rutaganira agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocol.

UKO ABAYOBOZI BASHYIZWE MU MYANYA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

America yaciye undi muvuno mu kuvugutira umuti imvururu zimaze amezi 10 muri Sudan

Next Post

Iburengerazuba: Bamwe batangiye gusuhuka kubera inzara yabateye batayiteguye bafite abo bayishinja

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe
MU RWANDA

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburengerazuba: Bamwe batangiye gusuhuka kubera inzara yabateye batayiteguye bafite abo bayishinja

Iburengerazuba: Bamwe batangiye gusuhuka kubera inzara yabateye batayiteguye bafite abo bayishinja

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.