Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA, buratangaza abantu barenga 3 300 bamaze kwiyandikisha no gutanga imyirondoro mu rwego rwo kuzagira ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga.
NIDA ivuga ko aba bantu biyandikishije kuva hatangizwa ubukangurambaga bwo gukosoza imyirondoro y’abantu no kwiyandikisha, bwatangiye tariki indwi z’uku kwezi.
Aba biyandikishije mu bukangurambaga bwabereye mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo ndetse no mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, ahaherutse kubera Itorero Indangamirwa.
Ubuyobozi bwa NIDA bwamenyesheje igitangazamakuru cyitwa The New Times ko “Umushinga wagutse ku rwego rw’Igihugu, uzagera ku baturage bose kugeza no ku banyamahanga, impunzi, abimukira, abasaba ubuhungiro, ababuze Igihugu kibakira (stateless) n’Abanyarwanda batuye mu mahanga.”
Abiyandikisha basabwa Indangamuntu basanganywe, Nimero z’amarangamuntu y’ababyeyi babo, nimero z’Indangamuntu y’uwo mwashakanye ku bo bireba, n’icyemezo cy’amavuko ku bana.
Nyuma yo kugenzura ko ibi byuzuye, uwiyandikishije ahabwa nimero ye ubundi agahabwa igihe azajya gutangira ibipimo bye, birimo ibikumwe, imboni ndetse n’ifoto.
Manago Dieudonné, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ikorwa n’ikwirakwizwa ry’Irangamuntu-Koranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu NIDA, yavuze ko kwiyandikisha kuri iyi Ndangamuntu Koranabuhanga, abantu bazajya bafatwa ibikumwe 10 aho kuba bibiri nk’uko byakorwaga ku yari isanzwe.
Yavuze ko atari ngombwa ko abantu bazajya bagendana iyi karita, icyakora ko n’abifuza kuzayitunga mu buryo bufatika, na bo bazaba babyemerewe.
Ati “Ku buryo n’iyo wata telefone yawe, ushobora kongera ku-downloadinga Indangamuntu koranabuhanga yawe nta mpungenge ko utazagira uburyo bwo kuyigiraho uburenganzira.”
Umutekano w’iyi Ndangamuntu Koranabuhanga uzaba wizewe kandi irimo ikoranabuhanga ryorohereza abantu kubona serivisi bifuza, ku buryo n’abaturage bazajya bagirira ingendo mu karere, bazajya babasha kubona serivisi nyambukiranyamipaka.
RADIOTV10