Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya umubare w’aba mbere bamaze kwiyandikisha ngo bazahabwe Indangamuntu-Koranabuhanga y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA, buratangaza abantu barenga 3 300 bamaze kwiyandikisha no gutanga imyirondoro mu rwego rwo kuzagira ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga.

NIDA ivuga ko aba bantu biyandikishije kuva hatangizwa ubukangurambaga bwo gukosoza imyirondoro y’abantu no kwiyandikisha, bwatangiye tariki indwi z’uku kwezi.

Aba biyandikishije mu bukangurambaga bwabereye mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo ndetse no mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, ahaherutse kubera Itorero Indangamirwa.

Ubuyobozi bwa NIDA bwamenyesheje igitangazamakuru cyitwa The New Times ko “Umushinga wagutse ku rwego rw’Igihugu, uzagera ku baturage bose kugeza no ku banyamahanga, impunzi, abimukira, abasaba ubuhungiro, ababuze Igihugu kibakira (stateless) n’Abanyarwanda batuye mu mahanga.”

Abiyandikisha basabwa Indangamuntu basanganywe, Nimero z’amarangamuntu y’ababyeyi babo, nimero z’Indangamuntu y’uwo mwashakanye ku bo bireba, n’icyemezo cy’amavuko ku bana.

Nyuma yo kugenzura ko ibi byuzuye, uwiyandikishije ahabwa nimero ye ubundi agahabwa igihe azajya gutangira ibipimo bye, birimo ibikumwe, imboni ndetse n’ifoto.

Manago Dieudonné, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ikorwa n’ikwirakwizwa ry’Irangamuntu-Koranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu NIDA, yavuze ko kwiyandikisha kuri iyi Ndangamuntu Koranabuhanga, abantu bazajya bafatwa ibikumwe 10 aho kuba bibiri nk’uko byakorwaga ku yari isanzwe.

Yavuze ko atari ngombwa ko abantu bazajya bagendana iyi karita, icyakora ko n’abifuza kuzayitunga mu buryo bufatika, na bo bazaba babyemerewe.

Ati “Ku buryo n’iyo wata telefone yawe, ushobora kongera ku-downloadinga Indangamuntu koranabuhanga yawe nta mpungenge ko utazagira uburyo bwo kuyigiraho uburenganzira.”

Umutekano w’iyi Ndangamuntu Koranabuhanga uzaba wizewe kandi irimo ikoranabuhanga ryorohereza abantu kubona serivisi bifuza, ku buryo n’abaturage bazajya bagirira ingendo mu karere, bazajya babasha kubona serivisi nyambukiranyamipaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + one =

Previous Post

Mu Rwanda hategerejwe umushyitsi ari we Perezida wa Mozambique

Next Post

Byasaba ko uba uri Spiderman- Igisubizo Polisi yasubije uwayibajije ikibazo

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byasaba ko uba uri Spiderman- Igisubizo Polisi yasubije uwayibajije ikibazo

Byasaba ko uba uri Spiderman- Igisubizo Polisi yasubije uwayibajije ikibazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.