Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya umubare w’abagore bafite PhD bigisha muri za kaminuza mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Menya umubare w’abagore bafite PhD bigisha muri za kaminuza mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’abagore bari mu burezi no mu buyobozi bw’amashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda bafite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) wazamutseho hafi kimwe cya kabiri mu myaka itatu nubwo ukiri hasi ugereranyije n’uw’abagabo.

Bikubiye muri raporo nshya y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburinganire n’Ubwuzuzanye GMO (Gender Monitoring Office) yerekana ishusho yo kuzamura uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Iyi raporo igaragaza ko muri 2022, abakoraga mu rwego rw’uburezi bafite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) bari 1 083, aho abagore bari 162 banganaga na 15%, mu gihe abagabo bari 921.

Nubwo bimeze gutyo, imibare y’abagore yari yarazamutseho 1/2 mu gihe cy’imyaka itatu, kuko muri 2019 bari 93 gusa, bakaza kugera ku 162 muri 2022.

Ni mu gihe umubare w’abagabo bafite iyi mpamyabumenyi y’ikirenga ya PhD yo yari yarazamutseho 35% kuko muri 2019, bwo bari 683, bakaza kugera ku 921 muri 2022.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi izwi nka ‘cited Education Statistical Yearbooks’ ya 2019-2022, na yo yagaragaje ikinyuranyo kinini cy’imibare y’abarimu b’abagabo n’abagore mu byiciro bitandukanye by’uburezi.

Abarimu b’igitsinagore benshi, bari mu mashuri y’incuke, aho muri icyo gihe bari bagize 85,6% by’abarimu 7 259 bose bigishaga muri iki cyiciro, naho mu mashuri abanza, bwo ab’igitsinagore bari bagize 56,9% mu barimu bose 62 937 bigishaga muri iki cyiciro muri 2022.

Ni mu gihe mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, abagabo na bo bazaga ari benshi, kuko bari bagize 68,3% y’abarimu 23 968 bigishaga mu mashuri yisumbuye, ndetse no mu mashuri makuru na za kaminuza, aho abagabo bari 81% y’abarimu bose bigishaga muri iki cyiciro.

Naho mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyi-ngiro (TVET), abarimu b’abagore bari bacye cyane, kuko bari 24%, aho bari 778 mu barimu 3 190.

Mu bakozi bo mu mashuri makuru na za kaminuza, abagore bari 823 bagize 19% mu bakozi 4 302 bakoraga muri iki cyiciro muri 2022.

Iyi mibare igaragaza ko “abarimu b’igitsinagabo ari bo bafite imyanya ihemba neza mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru na za kaminuza kurusha bagenzi babo b’abagore.”

Gusa nanone inzego z’uburezi zivuga ko ibi na byo atari bibi kuba abarimu b’igitsinagore bigisha mu mashuri yo hasi, nk’ay’incuke n’abanza, ariko ko bikwiye ko bashyigikirwa bakagera no ku rundi rwego rutuma bahembwa amafaranga atubutse ndetse bakajya no mu buyobozi bw’ibigo by’amashuri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eleven =

Previous Post

Umuhanzi w’ikirangirire na ‘Bodyguard’ we bagaragaweho ibikomeje kuvugisha benshi

Next Post

Hagiye guterwa indi ntambwe mu migenderanire y’u Rwanda n’Igihugu cy’igituranyi

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye guterwa indi ntambwe mu migenderanire y’u Rwanda n’Igihugu cy’igituranyi

Hagiye guterwa indi ntambwe mu migenderanire y’u Rwanda n’Igihugu cy’igituranyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.