Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya umubare w’abamaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye Marburg mu Rwanda n’abamaze gukira

radiotv10by radiotv10
03/10/2024
in MU RWANDA
0
Menya umubare w’abamaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye Marburg mu Rwanda n’abamaze gukira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iri gukurikirana abantu 410 bashobora kuba barahuye n’abamaze gusanganwa indwara y’umuriro mwinshi ya Marburg imaze kugaragara ku bantu 36 barimo 11 yahitanye, mu gihe abarwayi batanu bo ubu bagaragaza ko nta bwandu bafite mu mubiri.

Imibare igezweho yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, igaragaza ko kuva iki cyorezo cya Marburg cyagaragara mu Rwanda, kimaze gusanganwa abantu 36 barimo barindwi (7) babonetse kuri uyu wa Gatatu.

Ni mu gihe abantu 11 muri aba, kimaze kubahitana, barimo umwe kishe kuri uyu wa Gatatu, naho abari kuvurwa kugeza ubu, bakaba ari 27.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera agendeye kuri iyi mibare mishya yatangajwe, kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, yavuze ko hari gukurikiranwa abantu 410 bashobora kuba barahuye n’abantu banduye iyi ndwara.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Dr. Yvan Butera yagize ati “Hari gukurikiranwa abantu 410 baba barahuye n’abanduye, kandi biri gukorwa kugira ngo duhagarike uruhererekane rwo kuyikwirakwiza.”

Dr. Yvan Butera yavuze kandi ko “abarwayi batanu ubu baragaragaza ko bakize, bategereje andi mabwiriza y’amavuriro na Laboratwari.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE kandi yavuze ko hari no gutekerezwa uburyo hatangira igerageza ryo gukingira iyi ndwara, rigatangirira ku bantu bari mu matsinda afite ibyago byo kuba bshobora kwandura iyi ndwara.

Dr. Yvan Butera, yasoje ubutumwa bwe yibutsa Abaturarwanda ko guhangana n’iki cyorezo, bisaba imbaraga za buri wese.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Avugwa mu mupira: Umukinnyi umaze umwaka asezeye ruhago yasinyiye ikipe ikomeye i Burayi

Next Post

Uko abantu babiri baturutse mu Rwanda batumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya mu Budage

Related Posts

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Rwanda Environment Management Authority (REMA) has announced that since the program to test vehicles for harmful emissions began, more than...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare
MU RWANDA

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko abantu babiri baturutse mu Rwanda batumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya mu Budage

Uko abantu babiri baturutse mu Rwanda batumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya mu Budage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.