Raporo igaragaza uko Pasiporo zikurikirana mu kugira agaciro ku Isi izwi nka ‘Global Passport Ranking’ cyangwa ‘Henley Passport Index’, yazamuye iy’u Rwanda ho imyanya 10 iza imbere, aho yahise iza muri 80 za mbere.
Uru rutonde nanone ruzwi nka Henley Passport Index, ishyira iy’u Rwanda ku mwanya 76 mu 103 ziri kuri uru rutonde, ikaba ifite amanota 63, aho yazamutseho imyanya icumi kuko muri raporo iheruka ya 2022, yari ku mwanya wa 86.
Uku kuzamuka mu myanya kwa Pasiporo y’u Rwanda, kwatewe no ibyerecyezo byaganwagamo n’abayifite byariyongereyeho Cuba, Kyrgyzstan, na Mozambique.
Uku kuzamuka kw’agaciro ka Pasiporo y’u Rwanda, nanone kandi bishingiye ku muhate w’Igihugu cyashyize mu masezerano gisinyana n’ibindi Bihugu ku bijyanye no guha Visa abayifite, binagamije kongera imikoranire y’u Rwanda n’ibindi Bihugu.
Ibi kandi byanatumye abafite Pasiporo y’u Rwanda bashobora kwerecyeza mu byerecyezo 63 batabanje gusaba Visa.
Iyi raporo ya Henley Passport Index, ikorwa n’impuguke z’i London mu Bwongereza, inashingira ku makuru atangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ingendo zo mu kirere (International Air Transport Association/IATA).
Iyi myanya ishingira ku mubare w’ibyerekezo bishobora kwerecyezamo abafite Pasiporo y’Igihugu runaka batatswe Visa.
Buri cyerekezo umuntu ashobora kujyamo atatse Visa, bituma iyo pasiporo ibarirwa inota 1, nanone kandi inota rikabarwa iyo ufite pasiporo ashobora guhabwa Visa ageze aho agiye, ku ruhushya rw’umushyitsi ndetse no ku cyemezo cy’ikoranabuhanga kizw nka Electronic Travel Authority (ETA), gihabwa abayobozi binjiye mu Gihugu.
Uru rutonde ruyobowe na Pasiporo ya Singapore n’amanota 192, igakurikirwa n’Ibihugu nk’u Budage, u Butaliyani na Espagne, bifite amanota 190.
RADIOTV10