Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya umwanya Pasiporo Nyarwanda iriho mu zihagazeho ku Isi n’imyanya yazamutseho

radiotv10by radiotv10
21/07/2023
in MU RWANDA
0
Menya umwanya Pasiporo Nyarwanda iriho mu zihagazeho ku Isi n’imyanya yazamutseho
Share on FacebookShare on Twitter

Raporo igaragaza uko Pasiporo zikurikirana mu kugira agaciro ku Isi izwi nka ‘Global Passport Ranking’ cyangwa ‘Henley Passport Index’, yazamuye iy’u Rwanda ho imyanya 10 iza imbere, aho yahise iza muri 80 za mbere.

Uru rutonde nanone ruzwi nka Henley Passport Index, ishyira iy’u Rwanda ku mwanya 76 mu 103 ziri kuri uru rutonde, ikaba ifite amanota 63, aho yazamutseho imyanya icumi kuko muri raporo iheruka ya 2022, yari ku mwanya wa 86.

Uku kuzamuka mu myanya kwa Pasiporo y’u Rwanda, kwatewe no ibyerecyezo byaganwagamo n’abayifite byariyongereyeho Cuba, Kyrgyzstan, na Mozambique.

Uku kuzamuka kw’agaciro ka Pasiporo y’u Rwanda, nanone kandi bishingiye ku muhate w’Igihugu cyashyize mu masezerano gisinyana n’ibindi Bihugu ku bijyanye no guha Visa abayifite, binagamije kongera imikoranire y’u Rwanda n’ibindi Bihugu.

Ibi kandi byanatumye abafite Pasiporo y’u Rwanda bashobora kwerecyeza mu byerecyezo 63 batabanje gusaba Visa.

Iyi raporo ya Henley Passport Index, ikorwa n’impuguke z’i London mu Bwongereza, inashingira ku makuru atangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ingendo zo mu kirere (International Air Transport Association/IATA).

Iyi myanya ishingira ku mubare w’ibyerekezo bishobora kwerecyezamo abafite Pasiporo y’Igihugu runaka batatswe Visa.

Buri cyerekezo umuntu ashobora kujyamo atatse Visa, bituma iyo pasiporo ibarirwa inota 1, nanone kandi inota rikabarwa iyo ufite pasiporo ashobora guhabwa Visa ageze aho agiye, ku ruhushya rw’umushyitsi ndetse no ku cyemezo cy’ikoranabuhanga kizw nka Electronic Travel Authority (ETA), gihabwa abayobozi binjiye mu Gihugu.

Uru rutonde ruyobowe na Pasiporo ya Singapore n’amanota 192, igakurikirwa n’Ibihugu nk’u Budage, u Butaliyani na Espagne, bifite amanota 190.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 8 =

Previous Post

Kenya: Polisi yatanze ibisobanuro bitavugwaho rumwe ku rufaya rw’amasasasu yarashe mu bigaragambya

Next Post

Ibyagaragaye ku muzunguzayi n’Umu-DASSO byaneguwe n’ababibonye

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyagaragaye ku muzunguzayi n’Umu-DASSO byaneguwe n’ababibonye

Ibyagaragaye ku muzunguzayi n’Umu-DASSO byaneguwe n’ababibonye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.