Mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa- Cyuma yavugiye amagambo akarishye mu rukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan uri kuburana ubujurire bwe, yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko afunzwe nabi ndetse ko aho afungiye n’inyamaswa itahafungirwa.

Cyuma Hassan witabye Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, yageze ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ubujurire akererewe nyuma y’uko avuze ko atifuza kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Izindi Nkuru

Uyu wahoze yiyita Umunyamakuru amaze kugezwa ku cyicaro cy’Urukiko yabwiye Umucamaza ko afite inzitizi zikomeye zirimo izatumye atabasha gukora imihango ibanziriza urubanza kuko ubuyobozi bwa Gereza afungiyemo butamworohereje.

Cyuma Hassan yavuze ko aho afungiye afunzwe nabi ndetse ko yabikurijemo ibibazo by’ubuzima.

Ati “Muri gereza nagezeyo banjyana ahantu hameze nko mu mwobo kuko binsaba kumanuka nibura escalier 24.”

Yakomeje agira ati “Kuba mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa nibaza impamvu njyewe ufungiwe inyandiko mpimbano mfungirwa ahantu nk’aho kandi hari abantu bahekuye igihugu ariko bafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Umunyamategeko Me Gatera Gashabana wunganira uregwa, yasabye Urukiko kubanza gufata umwanzuro kuri izi nzitizi zifite ingaruka ku buzima bw’umukiliya we kugira ngo abashe kuburana yisanzuye.

Me Gatera Gashabana yakomeje asaba Urukiko kurekura umukiliya we ubundi akaburana ari hanze kuko n’uburyo afunzwemo atari bwiza.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko izi nzitizi z’uburyo uregwa afunzwemo ziri mu bubasha bw’ubuyobozi bwa Gereza ndetse ko imyanzuro y’izo nzitizi itigeze ishyirwa muri system ku buryo bagira icyo bayivugaho

Urukiko rwasabye Uregwa n’Umunyamategeko we gukora imyanzuro y’ibyo baburanyeho bakayishyira muri system bitarenze tariki 15 Mutarama 2020 ubundi ikaburanwaho n’impande zombi (Uregwa n’Ubushinjacyaha). Urubanza rwimuriwe tariki 25 Mutarama 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru