Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko igihano cyo kwirukana burundu umunyeshuri mu gihe yagaragaje imyitwarire idahwitse, kidakwiye kugira uwo gitungura kuko kiri mu biteganywa n’Iteka rya Minisiteri y’Uburezi ryagiye hanze mu mpera z’ukwezi gushize.
Mu ntangiro z’uku kwezi k’Ugushyingo, umunyeshuri wigaga mu ishuri Ryisumbuye rwa Nyakabanda ryo mu Karere ka Muhanga, ryirukanye umunyeshuri nyuma yo gukubita umukozi ushinzwe gukurikirana abanyeshuri (Animateri).
Iteka rya Minisitiri w’Uburezi ryagiye hanze mu mpera z’ukwezi gushize, rigaragaza ko mu mabwiriza mashya agenga urwego rw’uburezi, umunyeshuri ashobora kwirukanwa burundu mu gihe yagaragaje imyitwarire idahwitse.
Ubwo uriya munyeshuri yirukanwaga, bamwe mu babitanzeho ibitekerezo bavugaga ko bidakwiye kuba umwana yavutswa uburenganzira bwo gukomeza amasomo ahubwo ko yakwicara akaganirizwa.
Umuyobozi wa ES Nyakabanda, Nkindisano Jean Pierre wanahohotewe n’uriya munyeshuri, yavuze ko uriya munyeshuri yirukanywe kubera ikosa rikomeye yakoreye imbere ya bagenzi be.
Yavuze ko uriya munyeshuri yakubise umukozi ushinzwe gukurikirana abanyeshuri ubwo yajyaga kureba ibibaye nyuma yo kumva urusaku rw’abanyeshuri.
Yagize ati “Narasohotse mbwira Animateri wari hafi yabo ngo nagende abanzanire, bamubonye bahise bicara hasigara uwo umwe, amubajije ngo amwereke abo babyinanaga avuga ko ntabo, ni uko aramubwira ati ‘Sohoka ujye kwitaba umuyobozi’ undi arinangira gusa ariko abandi bagenzi be bari batangiye guhaguruka, niba yarabonye bari guhaguruka kandi yavuze ko ntabo ikimwaro kikamwica, yahise akubita ikofi Animateri.”
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko bwafashe iki cyemezo cyo kumwirukana burundu bushingiye ku iteka rishya rya Minsiitiri w’Uburezi.
Ati “Maze kumva ko akubise umuyobozi numva ni ikintu kibabaje kandi kidasanzwe, ubwo nk’ikigo turicara tureba amategeko agenga imyitwarire hano mu kigo icyo avuga, tunareba n’iteka rishya rya Minisiteri y’Uburezi, aho harimo igika Kivuga ko umunyeshuri ufite imyitwarire mibi agomba kwirukanwa, dufata umwanzuro wo kumwoherereza ababyeyi, kandi ndahamya ko byamubereye isomo ndetse no kuri bagenzi be yasize hano.”
Uriya munyeshuri we avuga ko yarenganye kuko ngo atanze kwicara nk’uko bivugwa ahubwo ko yariho ajya kwicara.
Ati “Ahita ambaza ngo ‘ni bande twabyinanaga?’ mubwira ko ntabo nzi kuko ntari ndi kubyina, ubwo yahise ankubita urushyi rwo mu maso, ku buryo n’ubu ryagize ikibazo ndigushyiramo imiti, ubwo nange rero numvise ntazi uko mbaye nisanga namukubise ikofi, ariko ndasaba imbabazi.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Uburezi, Sarafina Flavia yabwiye Radio& TV 10 ko igihano nka kiriya giteganywa mu bihano biri mu iteka rya Minisitiri w’Uburezi riherutse gusohoka kandi ko ubusanzwe iteka ritangira kubahirizwa kuva igihe ryagiriye hanze.
Yavuze ko kuba umunyeshuri yakwirukanwa bidakwiye gufatwa nka byacitse kuko hari amakosa aremereye umunyeshuri aba yakoze ku buryo hadafashwe umwanzuro nk’uriya bishobora no kototera imyitwarire y’abandi banyeshuri baba barererwa hamwe na we.