Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

MINEDUC yasabye Abarimu kuzatangira igihembwe gitaha barikingije urukingo rwa gatatu

radiotv10by radiotv10
29/12/2021
in MU RWANDA
0
MINEDUC yasabye Abarimu kuzatangira igihembwe gitaha barikingije urukingo rwa gatatu
Share on FacebookShare on Twitter

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Minisiteri y’Uburezi yasabye abarimu bose bagejeje igihe cyo gufata doze y’ishimangira y’urukingo rwa COVID-19, kuzatangira igihembwe gitaha barafashe uru rukingo.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Uburezi ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ari irikangurira abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gufata urukingo rwa gatatu rwa COVID-19.

Ritangira rigira riti “Minisiteri y’Uburezi irasaba abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bose bafashe urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 ariko bagejeje igihe cyo gufata urukingo rwa gatatu rushimangira, kwihutira kujya ku Bigo Nderabuzima gufata uwo rukingo guhera tariki ya 29/12/2021.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Turasaba abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gufata uru rukingo mbere y’ifungurwa ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2021/2022.”

Hashize ukwezi kumwe mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutanga doze y’ishimangira y’urukingo rwa COVID-19, aho iki gikorwa cyatangiriye ku byiciro byihariye bigizwe n’abakuze n’abafite indwara za karande.

Iki gikorwa kandi cyakomereje ku bindi byiciro birimo n’abafite imyaka kuva kuri 18 kuzamura ariko bamaze amezi atandatu bahawe doze zari ziteganyijwe.

Ubwo iyi gahunda yari igiye gutangira, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yamaze impungenge ababa bazifite, avuga ko atari ubwa mbere hatanzwe doze ya gatatu y’urukingo kuko bisanzwe binamenyerewe ku nkingo zihabwa abana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Nyanza: Yagiye gukoresha imodoka mu igaraje ayakije ihita ishya irakongoka

Next Post

Ubanza naribeshye- Urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza ruravugwamo urunturuntu

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

IZIHERUKA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize
MU RWANDA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

12/01/2026
Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubanza naribeshye- Urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza ruravugwamo urunturuntu

Ubanza naribeshye- Urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza ruravugwamo urunturuntu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.