Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

MINEDUC yasabye Abarimu kuzatangira igihembwe gitaha barikingije urukingo rwa gatatu

radiotv10by radiotv10
29/12/2021
in MU RWANDA
0
MINEDUC yasabye Abarimu kuzatangira igihembwe gitaha barikingije urukingo rwa gatatu
Share on FacebookShare on Twitter

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Minisiteri y’Uburezi yasabye abarimu bose bagejeje igihe cyo gufata doze y’ishimangira y’urukingo rwa COVID-19, kuzatangira igihembwe gitaha barafashe uru rukingo.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Uburezi ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ari irikangurira abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gufata urukingo rwa gatatu rwa COVID-19.

Ritangira rigira riti “Minisiteri y’Uburezi irasaba abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bose bafashe urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 ariko bagejeje igihe cyo gufata urukingo rwa gatatu rushimangira, kwihutira kujya ku Bigo Nderabuzima gufata uwo rukingo guhera tariki ya 29/12/2021.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Turasaba abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gufata uru rukingo mbere y’ifungurwa ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2021/2022.”

Hashize ukwezi kumwe mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutanga doze y’ishimangira y’urukingo rwa COVID-19, aho iki gikorwa cyatangiriye ku byiciro byihariye bigizwe n’abakuze n’abafite indwara za karande.

Iki gikorwa kandi cyakomereje ku bindi byiciro birimo n’abafite imyaka kuva kuri 18 kuzamura ariko bamaze amezi atandatu bahawe doze zari ziteganyijwe.

Ubwo iyi gahunda yari igiye gutangira, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yamaze impungenge ababa bazifite, avuga ko atari ubwa mbere hatanzwe doze ya gatatu y’urukingo kuko bisanzwe binamenyerewe ku nkingo zihabwa abana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 4 =

Previous Post

Nyanza: Yagiye gukoresha imodoka mu igaraje ayakije ihita ishya irakongoka

Next Post

Ubanza naribeshye- Urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza ruravugwamo urunturuntu

Related Posts

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko hari Ibihugu bikigaragaramo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, akabisaba kwimakaza...

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

by radiotv10
19/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahuriye na mugenzi we Maxime Prévot w’u Bubiligi mu nama iri kubera...

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

by radiotv10
19/11/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangaje ko ku bwumvikane n’ikipe ya Arsenal, bemeranyije gusoza amasezerano y’ubufatanye yari hagati yayo...

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

by radiotv10
19/11/2025
0

Ingabire Eugenie uyobora Uruganda Ikosora Drinks Ltd uregwa ibyaha birimo gucuruza cyangwa gukwirakwiza mu Gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge, watawe muri...

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

by radiotv10
19/11/2025
0

The Rwanda Development Board (RDB) and Arsenal Football Club have officially announced that they have mutually agreed to conclude their...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubanza naribeshye- Urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza ruravugwamo urunturuntu

Ubanza naribeshye- Urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza ruravugwamo urunturuntu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.