Minisiteri y’ibidukikije iravuga ko ihangayikishijwe n’aborozi bagaburira inka ubwabtsi butuma zisohora ibyuka byangiza ikirere.
Aborozi bavuga ko ayo makuru ari mashya mu matwi yabo, icyakora ngo bafashijwe kubimenya no kubona ubwiza budateza ikibazo, ngo babyubahiriza.
Abashinzwe kurengera ibidukikije bavuga ko mu bibahangayikishije mu guhangana n’iyangirika ry’ikirere, ngo harimo n’ibyuka bigihumanya birimo na Gas methane inka zisohora mu gihe zuza.
Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi cyo kivuga ko intandaro y’iki kibazo ari ubwoko bw’ubwatsi aborozi bagaburira inka, maze bigatuma mu gihe yuza isohora uwo mwuka wangiza ikirere .
Mu gice cy’intara y’uburasirazuba cyane mu turerere twa Nyagatare,Gatsibo na Kayonza niho hagaragara umubare munini w’inka kandi ubworozi bwabo ahanini bukorerwa mu nzuri, kandi harimo ubwoko bunyuranye bw’ubwatsi inka zikaburisha zidatoranya.
Bamwe mu borozi twaganiriye bavuga ko usibye kurazwa ishinga no gushaka ubwo bazi ko ari bwiza mu rwego rw’umusaruro n’ubuzima bw’inka, ngo ibyo by’ubwangiza ikirere n’ubutacyangiza ntabyo bazi.
Sebudandi Steven utuye mu murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, agaruka kuri iyi ngingo agira ati “ Aha hari ubwoko bunyuranye bw’ubwatsi bwa kimeza nk’umutsina, umukenke, ivubwe n’ubundi. Ubwatsi bubi tuzi ni Umutsina kuko bukura amenyo inka kandi ntibunatange umusaruro, ibyo rero byo kwangiza ibidukikije ntabwo tubizi .”
Naho Rutagarama Apolo utuye mu karere ka Gatsibo we yagize Ati” Ubwatsi bwiza nzi ni Ivubwe, Kikuyu Grass n’umukenke cyangwa se umucaca. Ubu ndikubashakisha ngo mbutere mu rwuri rwange kuko butanga umukamo mwiza, ariko ibyo kwangiza ikirere byo nibwo nabyumva.”
Mupenzi Mutimura umuyobozi ushinzwe imirire y’amatungo yuza muri RAB, avuga ko ubwo bwoko aborozi bafite mu nzuri ngo ubwinshi muri bwo ari ububi, ariko ngo hari gahunda yo gsobanurira abo borozi bagafashwa no kubona ubwo bwiza butaboneka ku bwinshi.
Ati “ Dushishikariza aborozi kugaburira inka ubwatsi butuma igogora rigenda neza, ubwo bwatsi ni nk’ivubwe ibyitwa Brachiaria mu ndimi z’amahanga, iyo inka iburiye igogora ntirigora kandi no mu gihe yuza bituma nta byuka birimo gase methane bisohoka. Ikindi tubasaba kuzigaburira ibinyamisogwe nabyo biba byiza mu gihe inka yabirishije.
Mupenzi yongeyeho ko hari gahunda yo gufasha aborozi kubona imbuto y’ubwo bwatsi. Ati “ Ni gahunda n’ubundi twatangiye aho dushaka ko nk’uko izindi mbuto z’ibihingwa zituburwa ,no ku bwatsi naho twatangiye gutubura imbuto yabwo dufatanyije na ba Rwiyemezamirimo ,nabo kugirango bajye babugeza ku borozi . “
U Rwanda ruvuga muri gase methane yoherezwa mu kirere, 24% byayo ari iba ituruka ku nka kubera ubwatsi ziba zariye ,ngo byose ingaruka bigira ni ugutuma habaho ubushyuhe ,izuba cyangwa imvura nyinshi ,utaretse n’indwara z’ibyorezo, umuntu ahanini akaba ari we bibera umuzigo.
U Rwanda ruvuga kandi ko muri 2030 nibura ibi byuka rwohereza ruzaba rumaze kubigabanura ku kigero cya 38%, binyuze mu nzira zirimo no gutera ubwatsi inka izajya irisha ntisohore gase methane nyinshi, gusa ariko icyakoma mu nkokora iyi ntego ni uko imbuto y’ubu bwatsi igoye aborozi kuyibona.
Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/Radio&Tv10