Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

radiotv10by radiotv10
27/12/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye abahanzi Nyarwanda bamaze iminsi basururutsa Abaturarwanda, bakabafasha kunogerwa n’iminsi mikuru.

Mu bahanzi bashimiwe na Minisitiri Utumatwishima, barimo Umuhanzi Nyarwanda Innocent uzwi nka Yago Pondat uherutse gushyira hanze album ye ya mbere yise “Suwejo” mu gitaramo cyabaye mu cyumweru gishize tariki 22 Ukuboza 2023.

Dr. Utumatwishima kandi ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, aho yari kumwe n’abana be yagiye kubafasha kwishima.

Mu butumwa bwo gushima aba bahanzi, Dr. Utumatwishima yagize ati “Abahanzi mwadushimishije: Yago, Israel Mbonyi, Ruti Joel na Muyango, n’abandi turabashimiye.”

Israel Mbonyi na we ni umuhanzi uherutse gususurutsa Abaturarwanda mu gitaramo yise “Icyambu Live Concert” cyabereye muri BK Arena yari yakubise yuzuye, kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2023.

Ni mu gihe kandi Ruti Joel na we yataramiye Abaturarwanda kuri uyu wa Kabiri ubwo yamurikaga album ye yise ‘Musomandera’ mu gitaramo cyanitabiriwe n’abantu mu ngeri zinyuranye, barimo n’abakomeye nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, bucya Noheli ikaba, umuhanzi Jean Marie Muyango na we yamuritse album ye yise ‘Imbanzamumyambi’, mu gitaramo na cyo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Minisitiri w’Uruburyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima mu butumwa bwe ashimira aba bahanzi bafashije Abaturarwanda gusoza umwaka no gutangira undi neza, yagize ati “Nta pressure mu mpera z’umwaka. Nta n’iyo dushaka ko izamuka mu ntangiro za 2024.”

Yasoje ubutumwa bwe yibutsa urubyiruko ruri mu bakunze kwitabira ibi bitaramo, kuzirikana gahunda Tunywe Less ndetse n’iya Gerayo Amahoro.

Minisitiri Utumatwishima n’umuryango we bitabiriye igitaramo cya Yago

Yago yamuritse album
Muyango na we yamuritse iye
Ruti Joel na we biba uko
Israel Mbonyi yongera guca impaka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo yongeye guca agahigo

Next Post

Urujijo ku cyatumye umugabo atera icyuma mu mutima undi basangiraga inzoga kuri Noheli

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urujijo ku cyatumye umugabo atera icyuma mu mutima undi basangiraga inzoga kuri Noheli

Urujijo ku cyatumye umugabo atera icyuma mu mutima undi basangiraga inzoga kuri Noheli

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.