Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasezeye Andrii Pravednyk wari Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, warangije inshingano ze, amushimira uruhare yagize mu guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.
Iyi Minisiteri yagize iti “Minisitiri Olivier Nduhungireje yasezeye Andrii Pravednyk, Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, uri kurangiza inshingano ze.”
Muri iki gikorwa cyo gusezeranaho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanaboneyeho gushimira uyu mudipolomate wa Ukrane, anamuha impano izakomeza kumwibutsa u Rwanda.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ikomeza igira iti “Minisitiri yanashimye uruhare rwa Ambasaderi mu guteza imbere no gushimangira umubano w’Ibihugu byombi binyuze mu bikorwa bye, anamwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano azerecyezamo.”
Andrii Pravednyk yari yatangiye inshingano ze nka Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda muri 2022, ndetse muri Mata uwo mwaka yari yashyikirije Perezida Paul Kagame, impapuro zimwemerera gukora izi nshingano.
Icyo gihe Ambasaderi Andrii Pravednyk wari wishimiye gukorera mu Rwanda nk’Igihugu cy’imisozi igihumbi, yari yavuze ko azaharanira gutsimbataza umubano n’imikoranire hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.
Yari yavuze ko u Rwanda nk’Igihugu kiri kwihuta mu iterambere, kandi kikaba mu bya mbere bifitanye imikoranire myiza mu by’uburuzi muri Afurika y’Iburasirazuba.


RADIOTV10