Wednesday, December 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri Nduhungirehe yashimiye uhagarariye Ukraine mu Rwanda warangije inshingano ze

radiotv10by radiotv10
20/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Minisitiri Nduhungirehe yashimiye uhagarariye Ukraine mu Rwanda warangije inshingano ze
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasezeye Andrii Pravednyk wari Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, warangije inshingano ze, amushimira uruhare yagize mu guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.

Iyi Minisiteri yagize iti “Minisitiri Olivier Nduhungireje yasezeye Andrii Pravednyk, Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, uri kurangiza inshingano ze.”

Muri iki gikorwa cyo gusezeranaho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanaboneyeho gushimira uyu mudipolomate wa Ukrane, anamuha impano izakomeza kumwibutsa u Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ikomeza igira iti “Minisitiri yanashimye uruhare rwa Ambasaderi mu guteza imbere no gushimangira umubano w’Ibihugu byombi binyuze mu bikorwa bye, anamwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano azerecyezamo.”

Andrii Pravednyk yari yatangiye inshingano ze nka Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda muri 2022, ndetse muri Mata uwo mwaka yari yashyikirije Perezida Paul Kagame, impapuro zimwemerera gukora izi nshingano.

Icyo gihe Ambasaderi Andrii Pravednyk wari wishimiye gukorera mu Rwanda nk’Igihugu cy’imisozi igihumbi, yari yavuze ko azaharanira gutsimbataza umubano n’imikoranire hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.

Yari yavuze ko u Rwanda nk’Igihugu kiri kwihuta mu iterambere, kandi kikaba mu bya mbere bifitanye imikoranire myiza mu by’uburuzi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Banagiranye ibiganiro
Yanamushyikirije impano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Hamaganywe ibinyoma bya Congo yitwaje ishaka kwitambika mu mikoranire y’u Rwanda n’abarimo Arsenal

Next Post

U Rwanda rwagaragarije amahanga icyarutunguye nyuma yuko Abacancuro b’Abanyaburayi batahuwe mu ntambara ya Congo

Related Posts

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

by radiotv10
31/12/2025
0

As 2026 approaches, many young people in Kigali are quietly shifting priorities. Beyond career goals, side hustles and social media...

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Abantu batanu barimo Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua, bari baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

by radiotv10
30/12/2025
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abasirikare n’abo mu zindi nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi...

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

by radiotv10
30/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko muri uyu mwaka wa 2025 hari inzira zizewe zashoboraga gutuma ibibazo by’amakimbirane biri mu karere byumwihariko...

Eng.-President Kagame’s end-of-year message to the Rwanda Defence Force

Eng.-President Kagame’s end-of-year message to the Rwanda Defence Force

by radiotv10
30/12/2025
0

President Paul Kagame, the Commander-in-Chief of the Rwanda Defence Force, has commended Rwanda’s soldiers and members of other security organs...

IZIHERUKA

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out
IMIBEREHO MYIZA

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

by radiotv10
31/12/2025
0

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

30/12/2025
Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

30/12/2025
Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagaragarije amahanga icyarutunguye nyuma yuko Abacancuro b’Abanyaburayi batahuwe mu ntambara ya Congo

U Rwanda rwagaragarije amahanga icyarutunguye nyuma yuko Abacancuro b’Abanyaburayi batahuwe mu ntambara ya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.