Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, bahitanywe n’ibiza, anageza ku miryango yabo ubutumwa yahawe n’Umukuru w’Igihugu.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, ndetse n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, bitabiriye uyu muhabo wo gusezera kuri bamwe mu baturage bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye umusibo ejo hashize.
Uyu muhango wo gushyingura abantu 13 bahitanywe n’ibi biza bo mu Karere ka Rubavu, wanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, barimo Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.
Umuhango wo guherekeza aba Banyarwanda, kandi wanitabiriwe n’abo mu miryango y’abitabye Imana ndetse n’abandi baturage bo muri ibi bice byibasiwe n’ibiza.
Muri iki gikorwa cyabereye mu Irimbi rya Rubavu riherereye mu Murenge wa Rugerero, habaye n’indi mihango yo gusezera bwa nyuma kuri ba nyakwigendera, nko kubasabira ku Mana, mu gitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Nyungo, Anaclet Mwumvaneza.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yanagejeje ubutumwa bwo guhumuriza abaturage bo mu Karere ka Rubavu bashegeshwe n’ibi biza, ababwira ko Guverinoma y’u Rwanda ibihanganisha.
Yagize ati “Ni ibiza byagwiririye Igihugu cyacu, by’amazi menshi, isuri ndetse byatumye amazu agwa ku bantu.”
Yaboneyeho kandi gushimira abaturage bagaragaje ubutwari bagatabara abari bageramiwe ubwo ibiza byari bigiye kubahitana, kandi ko na Leta ikomeza kubaba hafi.
Yanabagejejeho ubutumwa bw’umukuru w’Igihugu, ati “Mwabonye ko ejo yabandikiye ababwira ko rwose ari kumwe namwe, ariko uyu munsi yambwiye ngo niyizire muhagararire, mbabwire ko turi kumwe noneho mutureba aha, twaje kubafata mu mugongo.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Perezida Paul Kagame yamutumye gukomeza kwihanganisha aba baturage, kandi ko Leta uko ishoboye kose ikomeza kubaba hafi no kubaha ibikenerwa byose biri mu bushobozi bwayo.
Akarere ka Rubavu, kari mu twashegeshwe cyane n’ibi biza, ndetse kaka kaza mu twabuze abaturage benshi, aho kabuze abantu 26, mu gihe n’utundi two mu Ntara y’Iburengerazuba twabuze benshi, barimo 27 b’i Rutsiro, na 23 bo mu Karere ka Ngororero.
RADIOTV10