Nyuma yuko agaragaye ari mu birori bizwi nka ‘house party’ abyina anaririmba, Minisitiri w’Intebe wa Finland, Sanna Marin yongeye kugaragara ari mu kabari abyinana n’umugabo utari uwe.
Kuri uyu wa Gatanu hasakaye amashusho agaragaza Sanna Marin ari mu kabari kazwi cyane muri Helsinki mu ijoro ari kubyinana n’umugabo utari uwe.
Aya mashusho yagiye hanze nyuma y’amasaha 36 hasakaye andi yashyizwe kuri Instragram, agaragaza Marin usanzwe ari Monisitiri w’Intebe muto wabayeho mu mateka akiri muto, aririmba anabyina mu birori bizwi nka House Party.
Muri ibi birosi bisanzwe bitegurwa mu rwego rwo kwinezeza hagati y’abakiri bato bahuje urungano, Minisitiri w’Intebe Marin yari kumwe na bimwe mu byamamare bifite izina rikomeye muri kiriya Gihugu cye.
Ibi kandi byatumye bamwe bahuza iby’aya mashusho na Politiki, bavuga ko ibi bidakwiye gukorwa n’umuyobozi wo kuri uru rwego.
Hari na bamwe mu Banya-Finland bakomeje gusaba ko uyu muyobozi ahagarika inshingano ndetse agasuzumwa niba atanywa ibiyubyabwenge dore ko muri amwe mu mashusho yashyizwe hanze, yumvikanamo abatura bagahamagaza ikiyobyabwenge cya Cocaine.
Uyu muyobozi ukomeye, yagize icyo avuga kuri aya mashusho, avuga ko kuri we yumva ntakidasanzwe yakoze ahubwo ko ikibazo ari uwafashe ariya mashusho akanayashyira hanze.
Ntahakana ko ugaragara muri ayo mashusho ari we, ahubwo akavuga ko yafashwe ari mu buzima bwe bwite ari kwishimana n’inshuti ze, baririmba banaceza umuziki.
RADIOTV10
erega abagore bari basiwe muri iyi minsi nawe baraje bavuge ko bidakwiye mu muco wowabo bamwake ubutore hhhhh