Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahuriye na mugenzi we Maxime Prévot w’u Bubiligi mu nama iri kubera i Kigali, bararamukanya.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025, yahuje Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF/Organisation Internationale de la Francophonie).
Iyi nama ibaye ku nshuro yayo ya 46, ikaba ari ubwa mbere ibereye mu Rwanda, yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango, Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, wari kumwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Domitille Mukantaganzwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe wayitabiriye, yagaragaye aramukanya n’abayobozi bitabiriye iyi nama, barimo mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prévot.
Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi, umaze amezi umunani udahagaze neza, nyuma yuko kiriya Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi kiyemeje kubanira nabi u Rwanda kikajya kurushyashyariza mu mahanga kirusabira ibihano, kigendeye ku birego by’ibinyoma byakunze gushinjwa iki Gihugu ko gifasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo, ariko kikaba cyarabyamaganye inshuro nyinshi.
Muri Werurwe uyu mwaka, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano n’u Bubiligi, ndetse rusaba Abadipolomate babwo kuva ku butaka bwarwo bitarenze amasaha 48.
Maxime Prévot uri i Kigali muri iyi nama, ubwo yavugaga kuri iki cyemezo kikimara gufatwa, yavuze ko batakishimiye, ngo kuko u Rwanda rwagifashe batabanje kwicarana ngo babe bacoca ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu.



RADIOTV10









