Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yagaragaje akababaro k’urupfu rw’umwe mu bana bari mu modoka yakoze impanuka mu Mujyi wa Kigali ubwo yaberecyezaga ku ishuri bigaho.
Umwana witwa Kenny Irakoze Mugabo wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ni we witabye Imana aho yari ari kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023, inemezwa n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagize icyo avuga kuri iyi nkuru y’akababaro.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Dr Uwamariya yagize ati “Tubabajwe bikomeye no kubura umwe mu bana bakoze impanuka ejo mu gitondo y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri rya Path to success, Kenny Irakoze Mugabo.”
Yakomeje agenera ubutumwa umuryango wa nyakwigendera, ati “Twifurije umuryango we, inshuti n’abanyeshuri bagenzi be biganaga kwihangana no gukomera. Imana imuhe kuruhukira mu mahoro.”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nyuma y’amasaha macye iriya mpanuka ibaye, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na we yari yageneye ubutumwa aba bana ndetse n’imiryango yabo.
Yagize ati “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.”
Iyi mpanuka yabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, yakomerekeyemo abantu 27 barimo abanyeshuri 25 barimo n’uyu witabye Imana, ndetse n’umushoferi wari utwaye iyi modoka n’umurezi umwe.
RADIOTV10