Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiriye inama umuhanzi Israel Mbonyi ko, igitaramo ‘Icyambu season 3’ yazagikorera mu Sitade Amahoro, kuko BK Arena ishobora kuzamubana nto.
Ni nyuma yuko uyu muhanzi w’Indirimbo z’Imana ararikiye abantu ko tariki 25 Ukuboza 2024 azakora igitaramo ‘Icyambu season 3’.
Umwaka ushize ubwo uyu muhanzi yakoraga igitaramo nk’iki, yakoze amateka, abakitabiriye buzura inyubako y’imyidagaduro izwi nka BK Arena.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe atanga igitekerezo ku butumwa bw’uyu muhanzi, burarika abantu kuzitabira iki gitaramo cy’uyu mwaka, yabaye nk’umugira inama ko yazagishyira ahantu hagutse hanini kuruta BK Arena.
Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati “Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri Stade Amahoro. BK Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose, barimo abakristu n’abatari bo! Ni ukuri umutima wanjye urabyemeza.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ni umwe mu banyapolitiki n’abayobozi mu nzego nkuru bakunze kugaragaza gushyigikira abahanzi Nyarwanda, aho mu minsi ishize yagaragaje ko yishimiye indirimbo nshya y’umuhanzi The Ben yise ‘Plenty’.
RADIOTV10