Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi bagiriye uruzinduko muri Qatar umunsi umwe

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi bagiriye uruzinduko muri Qatar umunsi umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani; mu bihe bitandukanye ku munsi umwe, yakiriye bagenzi be b’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na Maxime Prevot w’u Bubiligi.

Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar kuri iki Cyumweru tariki 01 Kamena 2025, ari na wo munsi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu yakiriyeho bagenzi be b’u Rwanda n’uw’u Bubiligi.

Mu itangazo ryasohotse mbere, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko “Minisitiri w’Intebe akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani kuri iki Cyumweru yahuye na nyakubahwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe uri mu ruzinduko mu Gihugu.”

Iyi Minisiteri yakomeje ivuga ko abakuriye Dipolomasi z’ibi Bihugu byombi, bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano n’imikoranire byabyo ndetse n’uburyo bwo gukomeza kubiteza imbere.

Iti “Banaganiriye kandi ku ntambwe zo gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’izindi ngingo zikomeye z’inyungu zihuriweho.”

Nyuma y’iri tangazo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yahise inasohora irindi rivuga ko Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani yanakiriye Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot.

Iyi Minisiteri yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar na Maxime Prevot uri mu ruzinduko muri iki Gihugu, “baganiriye ku mubano n’imikoranire ndetse n’uburyo bwo gukomeza kubishimangira.”

Iyi Minisiteri igakomeza ivuga ko aba bayobozi banaganiriye ku ntambara imaze igihe mu Ntara ya Gaza ihanganishije Israel n’Umutwe wa Hamas, ndetse n’ibibazo byo muri Syria.

Uku guhura k’ukuriye Dipolomasi ya Qatar n’abakuriye iz’u Rwanda n’u Bubiligi, bibaye nyuma yuko ibi Bihugu byombi bimaze igihe bifitanye ibibazo, byanatumye u Rwanda rucana umubano n’u Bubiligi kugeza igihe kitazwi.

Nubwo Guverinoma ya Qatar itigeze igira icyo ivuga niba hari icyaganiriweho kuri ibi bibazo, iki Gihugu kimaze iminsi kigaragaza imbaraga mu buhuza hagati y’Ibihugu bifitanye ibibazo, ndetse Umuyobozi w’Ikirenga wacyo, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, muri Werurwe 2025, akaba yarahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa DRC, mu biganiro byari bigamije kubyutsa icyizere kugira ngo habeho ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi n’iby’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca umubano n’u Bubuligi muri uko kwezi wa Weruwe, rushinja iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi, kwitwaza ibirego by’ibinyoma rushinjwa na DRC, kikajya kurukomatanyiriza mu mahanga, kirusabira ibihano mu Bihugu no mu miryango mpuzamahanga binyuranye.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Qatar
Minisitiri w’Intebe akaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar kandi yanakiriye Maxime Prevot w’u Bubiligi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Ingingo zaganiriweho hagati y’Umugaba Mukuru wa RDF n’uw’Ingabo za Misiri uri mu Rwanda

Next Post

Kabila akomeje kwigaragaza mu bikorwa bivugwa ko bizamufasha gusubiza Congo ku murongo

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kabila akomeje kwigaragaza mu bikorwa bivugwa ko bizamufasha gusubiza Congo ku murongo

Kabila akomeje kwigaragaza mu bikorwa bivugwa ko bizamufasha gusubiza Congo ku murongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.