Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani; mu bihe bitandukanye ku munsi umwe, yakiriye bagenzi be b’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na Maxime Prevot w’u Bubiligi.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar kuri iki Cyumweru tariki 01 Kamena 2025, ari na wo munsi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu yakiriyeho bagenzi be b’u Rwanda n’uw’u Bubiligi.
Mu itangazo ryasohotse mbere, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko “Minisitiri w’Intebe akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani kuri iki Cyumweru yahuye na nyakubahwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe uri mu ruzinduko mu Gihugu.”
Iyi Minisiteri yakomeje ivuga ko abakuriye Dipolomasi z’ibi Bihugu byombi, bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano n’imikoranire byabyo ndetse n’uburyo bwo gukomeza kubiteza imbere.
Iti “Banaganiriye kandi ku ntambwe zo gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’izindi ngingo zikomeye z’inyungu zihuriweho.”
Nyuma y’iri tangazo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yahise inasohora irindi rivuga ko Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani yanakiriye Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot.
Iyi Minisiteri yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar na Maxime Prevot uri mu ruzinduko muri iki Gihugu, “baganiriye ku mubano n’imikoranire ndetse n’uburyo bwo gukomeza kubishimangira.”
Iyi Minisiteri igakomeza ivuga ko aba bayobozi banaganiriye ku ntambara imaze igihe mu Ntara ya Gaza ihanganishije Israel n’Umutwe wa Hamas, ndetse n’ibibazo byo muri Syria.
Uku guhura k’ukuriye Dipolomasi ya Qatar n’abakuriye iz’u Rwanda n’u Bubiligi, bibaye nyuma yuko ibi Bihugu byombi bimaze igihe bifitanye ibibazo, byanatumye u Rwanda rucana umubano n’u Bubiligi kugeza igihe kitazwi.
Nubwo Guverinoma ya Qatar itigeze igira icyo ivuga niba hari icyaganiriweho kuri ibi bibazo, iki Gihugu kimaze iminsi kigaragaza imbaraga mu buhuza hagati y’Ibihugu bifitanye ibibazo, ndetse Umuyobozi w’Ikirenga wacyo, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, muri Werurwe 2025, akaba yarahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa DRC, mu biganiro byari bigamije kubyutsa icyizere kugira ngo habeho ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi n’iby’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
U Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca umubano n’u Bubuligi muri uko kwezi wa Weruwe, rushinja iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi, kwitwaza ibirego by’ibinyoma rushinjwa na DRC, kikajya kurukomatanyiriza mu mahanga, kirusabira ibihano mu Bihugu no mu miryango mpuzamahanga binyuranye.


RADIOTV10