• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kabila akomeje kwigaragaza mu bikorwa bivugwa ko bizamufasha gusubiza Congo ku murongo

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kabila akomeje kwigaragaza mu bikorwa bivugwa ko bizamufasha gusubiza Congo ku murongo
Share on FacebookShare on Twitter

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kuva mu buhungiro, akomeje kwakira amatsinda atandukanye, ngo yumve ibitekerezo bizamufasha kugira uruhare mu kuzana impinduka muri iki Gihugu avuga ko gikwiye gusubizwa ku murongo.

Kuva mu cyumweru gishize, Joseph Kabila Kabange yatangiye kwakira amatsinda y’abantu batandukanye, bagirana ibiganiro byo kungurana ibitekerezo kugira ngo agire icyo akora mu gukosora ibyakozwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu yigeze kuyobora, avuga ko kigeze aharindimuka kubera ubutegetsi buriho budashoboye.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Kabila yakomeje kwakira amatsinda atandukanye, aho ku wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025, yakiriye abanyabwenge b’abarimu bo mu mashuri makuru na za kaminuza.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku wa Gatandatu “Nyakubahwa Perezida w’icyubahiro Joseph Kabila Kabange yakomeje ibiganiro nyunguranabitekerezo yakira itsinda ry’abayobozi b’amashuri makuru na za Kaminuza.”

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, yakomeje avuga ko “mu bo yakiriye harimo Perezida w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza muri Kivu ya Ruguru akaba n’Umuyobozi mukuru wa UNIGOM, Bwana Mohindo Mughanda.”

Mu cyumweru gishize kandi, Joseph Kabila yanahuye n’abayobozi ba AFC/M23, barimo Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’iri Huriro rirwanya ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa.

Corneille Nangaa yavuze ko guhura kwabo na Joseph Kabila, ari nko gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’uruhererekane by’uyu munyapolitiki wayoboye iki Gihugu cya DRC, mu kuzana amahoro arambye, no gusubiza ku murongo Igihugu kimaze igihe mu bibazo.

Mu cyumweru gishize kandi, Joseph Kabila yanahuye n’abanyamadini n’amatorero, kimwe n’abakuru b’imiryango gakondo, bagiranye ibiganiro bigamije kumva ibitekerezo byabo, n’impinduka bifuza mu Gihugu cyabo.

Kabila yahuye n’intiti zo mu mashuri makuru na za Kaminuza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 7 =

Previous Post

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi bagiriye uruzinduko muri Qatar umunsi umwe

Next Post

AMAFOTO: Uko byari bimeze ubwo Perezida Macron yakiraga PSG yanejeje ab’i Paris, i Kigali n’ahandi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
AMAFOTO: Uko byari bimeze ubwo Perezida Macron yakiraga PSG yanejeje ab’i Paris, i Kigali n’ahandi

AMAFOTO: Uko byari bimeze ubwo Perezida Macron yakiraga PSG yanejeje ab’i Paris, i Kigali n’ahandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.