• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23

radiotv10by radiotv10
31/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko bwagiranye ibiganiro byiza na Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kuva mu buhungiro, bushimangira ko azagira uruhare mu rugendo rwo kuzanira iki Gihugu amahoro arambye.

Ni nyuma y’iminsi micye ubuyobozi bw’iri Huriro bwemeje ko Kabila yamaze kugera i Goma, umujyi umaze igihe ubohowe n’iri huriro, ari na wo rifitemo icyicaro gikuru.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yatangaje ko ubuyobozi bw’iri Huriro bwahuye na Perezida Joseph Kabila.

Mu butumwa bwe, Corneille Nangaa yagize ati “Muri uyu mugoroba, habaye ikiganiro yiza cyane hahati y’Ubuhuzabikorwa bwa AFC/M23 na Perezida w’icyubahiro Joseph Kabila Kabange.”

Corneille Nangaa yakomeje avuga ko uku guhura k’ubuyobozi bwa AFC/M23 na Joseph Kabila, ari nko gutangira ku mugaragaro ibikorwa by’uruhererekane by’uyu munyapolitiki wayoboye iki Gihugu cya DRC, mu kuzana amahoro arambye, no gusubiza ku murongo Igihugu kimaze igihe mu bibazo.

Kabila kandi kuri uyu wa Gatanu yanahuye n’abayobozi b’Imiryango gakondo, bagirana ibiganiro nk’uko we ubwe yabyitangarije, aho akomeje kugenda ahura n’amatsinda atandukanye.

Uyu wabaye umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ubutegetsi bwamusimbuye bwaganishije Igihugu mu bibazo uruhuri, bikwiye gushakirwa umuti, kandi ko yifuza kubigiramo uruhare nk’uko yabihamirije abayobozi b’Imiryango gakondo bahuye kuri uyu wa Gatanu.

Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Next Post

Ingingo zaganiriweho hagati y’Umugaba Mukuru wa RDF n’uw’Ingabo za Misiri uri mu Rwanda

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Ingingo zaganiriweho hagati y’Umugaba Mukuru wa RDF n’uw’Ingabo za Misiri uri mu Rwanda

Ingingo zaganiriweho hagati y’Umugaba Mukuru wa RDF n’uw’Ingabo za Misiri uri mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.