Abantu umunani barimo barindwi bo mu muryango umwe, baburiye ubizima mu mpanuka y’inzu igeretse yabagwiriye i Cairo mu Misiri.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Cairo, buvuga ko uretse aba bantu umunani bagwiriwe n’iyi nyubako iherereye mu kKrere ka Hadayek al-Qubba bagahita bahasiga ubuzima, hanakomeretse umugore umwe mu gihe abandi icyenda babashije gutabarwa bagakurwa mu bikuta byari byabagwiriye ari bazima.
Ikinyamakuru cya Leta cyo mu Misiri kizwi nka Al-Ahram cyanditse ko Ubushinjacyaha bwahise butegeka ko nyiri iyi nzu atabwa muri yombi.
Ikinyamakuru The African News cyo kivuga ko Misiri ikunze kwibasirwa n’impanuka z’inzu zihirima zigahitana ubuzima bw’abantu, bitewe n’uko zishaje, dore ko inyinshi muri zo zubatswe mu myaka y’1800 n’1900, no kuba nta gishushanyo mbonera kigenga imyubakire mu mijyi ikomeye mu Misiri nka Cairo.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10